Abarwanyi ba TPLF baharanira ubwigenge bw’Intara ya Tigray muri Ethiopia, bafashe umujyi wa Kobo uherereye mu Ntara ya Amhara mu Majyaruguru ya Ethiopia nyuma yo gutsimbura ingabo za Leta ya Ethiopia berekeza mu majyepfo hafi y’umupaka w’Intara ya Amhara na Tigray.
Igisirikare cya Ethiopia cyo gitangaza ko cyari cyatangiye kuva muri uwo mujyi ku bushake, mbere gato y’uko abarwanyi ba TPLF bahafata, mu rwego rwo kwirinda ko habaho umubare munini w’Abaturage bahasiga ubuzima.
Ubu imirwano ikomereje mu misozi miremire ya Amhara hafi y’uwo mujyi, gusa abaturage bahatuye bakemeza ko bakurikije uko ibintu byifashe ubu, ibintu bishobora guhinduka isaha iyari yo yose.
Guhera tariki 23 Kanama 2022, imirwano hagati y’Inyeshyamba za TPLF ziharanira kwigenga kw’Intara ya Trigray n’ingabo za Leta ya Ethiopia yongeye kubura ku mupaka uherereye mu majyepfo y’iyi Ntara nyuma y’amezi agera kuri atanu impande zombi zitanze agahenge kugirango imfashanyo z’ibiribwa zigenewe abaturage bahunze imirwano zibashe kubageraho.


