Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ingabo za Congo, FARDC zafashe abanyarwanda batandatu zibita intasi.

Abaturage batandatu bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana, bamaze iminsi itanu bafungiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bafashwe n’ingabo z’icyo gihugu (FARDC) mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.

Aba banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 barimo gutashya inkwi bashinjwa kurenga umupaka bakinjira ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu bafunze, harimo abagore bane n’abana babiri b’abahungu umwe w’imyaka irindwi n’undi w’amezi atandatu. Abo bagore harimo ufite imyaka 65, imyaka 30, imyaka 26 n’uw’imyaka 24.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’inzego zitandukanye kuri uyu wa Kane baganirije abaturage babasaba kwirinda kunyura muri iki kibaya gihuza Ibihugu byombi, ku mpamvu z’umutekano wabo.

Umuyobozi wa Batayo ya 63 mu ngabo z’u Rwanda, Major Gatete Marcel yagize ati: “Ikibaya mukibagirwe kuko ni inzira munyuramo zitemewe, bikarangira mushyize igihugu mu bibazo byo gukurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga. Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere mu Rwanda”.

Major Gatete yakomeje yibutsa abaturage ko Igihugu cy’u Rwanda gifite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha inzira z’ubusamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse, yasabye abaturage kubahiriza amategeko birinda guca mu nzira zitemewe.

Ati: “Murahinga mu keza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda ahubwo ugakomeza kuba hakurya? Ugasanga umuturage yambutse anyura inzira z’ubusamo mu kibaya, abashinzwe umutekano w’Igihugu bazagutandukanya bate n’umwanzi”?

Aba baturage nyuma yo gufatwa ubu bajyanywe gufungirwa ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu Mujyi wa Goma, bakaba bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zirimo kwaka amafaranga menshi kugira ngo aba baturage babashe kurekurwa nkuko tubikesha Igihe.

Hashize iminsi umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Congo nyuma y’imirwano yubuye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR .

Ikibaya cya Congo.

Related posts

Korali Abungeri ADEPR Kigasa yanditse amateka mashya mu Mujyi wa Kigali [Video]

N. FLAVIEN

Gakenke: Abapolisi babiri bakekwaho gusambanya abana b’abakobwa batawe muri yombi.

N. FLAVIEN

Ruhango: Abagera kuri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 [Amafoto]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777