Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Bimwe mu bigo bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera mu gihe cya vuba.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko umusaruro witezwe kuri Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta ari ukuyifasha mu rugendo rwo kwegurira bimwe mu bigo byayo abikorera kandi iki gikorwa giteganyijwe vuba.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi babiri bashya muri Guverinoma; Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri.

Aba bombi bashyizwe mu myanya n’Umukuru w’Igihugu ku wa Gatandatu, tariki 30 Nyakanga 2022. Ntabwo bari basanzwe muri Guverinoma. Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yahawe Eric Rwigamba ni nshya muri Guverinoma.

Perezida Kagame yavuze ko vuba cyane hari ibigo bya leta bizegurirwa abikorera. Ati: “Icya mbere, Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.”

“Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n’ibintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.”

Minisiteri y’Ishoramari rya leta ishinzwe mu nshingano zayo harimo kwerekana aho Leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane Leta yashoye mu bigo by’ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya Leta rikwiye kwegurirwa abikorera nk’uko tubikesha Igihe.

Abakurikirana ishoramari basanga iyi Minisiteri izajya yereka Leta imishinga ifitiye inyungu Igihugu ariko kubera ko abikorera badafite amafaranga yo gushorwamo wenda Leta ishoremo ku buryo ninageza hagati imaze kubona urwego rw’abikorera rukomeje kugenda rwiyubaka ikajya igenda iyegurira abikorera gahoro ariko bayikoreye inyigo ari ibintu bigarara.

Ubusanzwe hari imishinga ikomeye iba inafite uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko kubera ko abikorera baba bafite impungenge badashobora guhita bihutira gushoramo imari, bisaba ko Leta itangiza urugamba nk’urwo hanyuma imishinga ikazegurirwa abikorera hagatangira ishoramari rishya.

Uretse gukora imishinga, kugaragaza amahirwe y’ishoramari n’inyungu zihari. Hari kandi ahantu hanyuranye Leta ishora imari ariko ugasanga ntibikurikiranwa neza nk’uko abasesenguzi batandukanye mu birebana n’ubukungu bagenda babigarukaho. Iyi Minisiteri yitezweho kuba igisubizo.

Related posts

Ibyo wamenya ku duce dushya M23 yigaruriye muri Kivu y’Amajyepfo.

N. FLAVIEN

Byifashe bite ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Rayon Sports yatangiye Shampiyona itsinda Kiyovu Sports

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777