Abahoze bacuruza ibiyobyabwenge na magendu bagera ku 2776 bo mu Karere ka Nyagatare barashimira Leta nyuma yo kubigisha imyuga abandi ikabaha akazi ka buri munsi katumye bava muri ubu bucuruzi butubahiriza amategeko bukanashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangizaga ku mugaragaro gahunda y’imishinga itanga akazi ku baturage n’amakoperative bagizwe n’abahoze bacuruza magendu n’ibiyobyabwenge mu Mirenge itandatu yo muri Nyagatare ihana imbibi na Uganda.
Aba baturage biganjemo abahoze mu burembetsi na magendu, bari kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro abandi bakaba barahawe akazi mu gihe koperative zo zizaterwa inkunga ya miliyoni eshanu kuri buri imwe nyuma yo kugaragaza imishinga izabateza imbere nkuko tubikesha Igihe.
Imwe mu mirimo bakora irimo guhanga no gufata neza imihanda y’imigenderano, bakora mu bikorwa byo kurwanya isuri, amaterasi ndetse banatera ibiti.
Uretse abahabwa akazi, hari n’abandi 399 bajyanwe kwiga mu mashuri y’imyuga bigishwa ubwubatsi, amashanyarazi, ubudozi, ubutetsi, ububoshyi, ububaji, gusudira ndetse no gutunganya imisatsi kugira ngo bibafashe kwihangira imirimo no gushaka akazi.
Umwe yagize ati: “Twambukaga hakurya muri Uganda tukajya kuzana ibiyobyabwenge none ubu twarahindutse turi kwiga imyuga hano muri Ntoma, nkanjye ndi kwiga ubwubatsi kandi nizeye ko ninsoza nzabona akazi”.
Nsabimana Gilbert uyobora koperative KOABIR iherereye mu Murenge wa Rwempasha, igizwe n’abanyamuryango 214 bahoze bacuruza magendu, yavuze ko basigaye bahinga ibigori kuri hegitari esheshatu, avuga ko bageze ahashimishije ku buryo ngo banateganya gushinga uruganda rusya ibigori.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko abenshi muri aba baturage bagiye bahabwa akazi muri gahunda ya VUP, anavuga ko abagenerwabikorwa 2529 bibumbiye mu makoperative 25 kuri ubu bamaze kwizigama miliyoni 28 Frw.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gushyira hamwe no guhuza imbaraga mu mishinga ibateza imbere, abasaba kandi gushyira mu bikorwa ibyo biga no kunoza ibyo bakora kugira ngo babashe guhatana ku isoko ry’umurimo no gutanga akazi ku bandi.
Ati: “Hari igihe abantu bashobora kwiga ubudozi bakabura icyarahani, ikigaragara rero ntabwo Leta yateganyije kwigisha gusa yanateganyije uburyo bwo gushyigikira imishinga cyane cyane iy’urubyiruko binyuze muri BDF, turasaba n’abanyamuryango b’amakoperative kugaragaraza ibitagenda kuko turashaka kubaherekeza muri byose”.
Mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera duhana imbibi na Uganda habarurwamo koperative 93 zigizwe n’abaturage bahoze ari abacuruzi ba magendu, bamaze kugera ku mari shingiro ya miliyoni 400 Frw.
