Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Ubukungu Ubuzima Umutekano

Karongi: Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka [VIDEO].

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, imodoka ya bisi (bus) ya Kompanyi ya RITCO yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ku bw’amahirwe nta mugenzi wahasize ubuzima.

Iyi modoka isanzwe itwara abantu mu buryo bwa rusange, ngo yari itwaye abagenzi 52 bashoboye kuvamo ariko imwe mu mitwaro yabo igahira mo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Twizere Bonaventure Karekezi, yabwiye RBA ko icyateye iyi nkongi kugeza ubu kitaramenyekana. Ati: “Ni byo, muri uyu mugoroba imodoka ya RITCO yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi, ubwo yari igeze i Rubengera yaparitse hagiye kuvamo umuntu, nibwo babonye ikibatsi cy’umuriro bose bavamo biruka. Nta wapfuye ndetse nta n’uwakomeretse, gusa turacyakora iperereza ngo tumenye icyateye iyi nkongi”.

Bamwe mu bagenzi bari muri iyi bisi bavuze ko ubwo bari bageze i Nyange muri Ngororero, batangiye kubwira umushoferi wari uyitwaye ko bari kumva ibintu biturika gusa ngo akabima amatwi. Ubwo bari bageze i Rubengera mu karere Karongi, ngo nibwo iyi bisi yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, nabo bakizwa n’amaguru.

Abari hafi aho ndetse n’inzego z’umutekano bagerageje kuzimya bakoresheje ibishoboka byose ariko biranga biba iby’ubusa irakongoka. Umushoferi wari uyitwaye akaba yahise ahunga.

Si ubwa mbere izi bisi za RITCO zifashwe n’inkongi y’umuriro kuko ubwo zageraga mu Rwanda bwa mbere, hari nyinshi zahiye zirakongoka, ariko nyuma biza kwemezwa n’Ubuyobozi bwa RITCO ko ari ibibazo bya tekiniki zari zifite, ko ariko babibwiye ku ruganda bakabikosora bakazana izishoboye imiterere y’u Rwanda kuko icyo gihe ngo zari zikiri mu igerageza. Kuba iyi yahiye hakaba hari ababibona nk’uburangare bw’umushoferi cyangwa se n’ubundi bya bibazo byazo ngo bikaba bitarakosowe neza.

Kuzimya iyi bisi ya RITCO byananiranye irakongoka.
Bisi ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Related posts

Nyabihu: RIB yataye muri yombi 14 barimo Gitifu w’Akarere

N. FLAVIEN

Umuhanzikazi nyarwanda Umutoni ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America mu bihe byo kwamamaza Imana.

N. FLAVIEN

Byinshi utari uzi ku ishyamba rya Gishwati ryahogoje amahanga kubera imiterere karemano.

N. FLAVIEN

2 comments

Muhayimana Cyprien June 16, 2022 at 9:20 PM

Turababaye cyane rwose kuri iki gikorwa rusange cyangiritse

Reply
Vedaste NSHIMIYIMANA June 16, 2022 at 9:52 PM

Izo modoka zizatwica nange mu kwezi kwa mbere nibwo naringiye irusizi imodoka nimodoka ya litco hanyuma tugenda twumva imyotsi inuka izamuka mumapine twabwira shoferi akanga guhagarara ariko twageze muri gare ya karongi bajya babonako ifite ikibazo baraduhindurira ariko imodoka za litco ntabwo zigisobanutse zirashyuha cyane

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777