Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

DR Congo yemeye ko yatakaje Bunagana, ivuga ko atari M23 yayifashe.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru muri DR Congo bwemeje ko Umujyi wa Bunagana wafashwe, ariko buvuga ko atari M23 ubwayo yawufashe, ko ahubwo byakozwe n’ingabo z’u Rwanda, RDF.

Mu masaha y’igitondo ku wa mbere Tariki 13 Kamena 2022, Umutwe wa M23 wemeje ko ariwo wafashe Bunagana nyuma yo kunesha ingabo za Leta mu mirwano ikomeye yabaye ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Guverineri wa Kivu ya Ruguru rivuga ko “nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw’abo bafasha, Ingabo z’u Rwanda, RDF zahisemo kurenga ku mipaka n’ubusugire bw’ubutaka bwacu zifata Umujyi wa Bunagana”.

Leta ya Kivu ya Ruguru ivuga ko ibyo ari “intambara kuri DR Congo n’igisirikare cya DR Congo, FARDC” kandi ikemeza ko “ibikenewe byose byateguwe” ngo bongere gusubiza ibintu mu maboko yabo.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kwerekana aho ihagaze kuri ibi birego, ikavuga ko ikibazo cya M23 ari icy’abanyekongo ubwabo, ko ntaho u Rwanda nta nyungu rugifitemo, rugasaba ko Congo yakwicarana n’abana bayo bagacoca ibibazo.

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ni kenshi yakunze kubwira ibitangazamakuru bitandukanye ko “ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba DR Congo ubwayo, idakwiye kugira undi ikigerekaho”.

Umutwe wa M23 watangaje ko gufata Bunagana bitari intego yawo, ko yawufashe mu rwego rwo “kwirinda ibitero” byo kubarasaho hakoreshejwe “imbunda zirasa kure ziri i Bunagana”.

Itangazo ryasohowe na M23 mu ijoro ryo kuwa mbere nijoro, risaba Perezida Felix Tshisekedi “nanone gufata ubu buryo agafungura ibiganiro n’umutwe wacu” uvuga ko ibi “byahagarika intambara zitari ngombwa”.

Hagati aho, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Gen. Felix Kulaigye yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuwa mbere abasirikare 137 ba DR Congo n’abapolisi 37 bahungiye muri Uganda, aho yanemeje ko umupaka w’ibi bihugu byombi wa Bunagana ugenzurwa na M23.

Abantu barenga 30,000 b’i Bunagana n’inkegero zayo bavuye mu byabo kubera iyi mirwano ikomeye yongeye kubura kuva kuwa gatandatu, muri bo harimo abahungiye muri Uganda. Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma kuwa mbere yabwiye BBC ko bifatanyije nabo, ati: “Mu minsi micye barataha.”

Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, maze M23 yamburwa Bunagana mu Ukwakira 2013.

Ikarita igaragaza agace ka Bunagana.
Umupaka wa Bunagana uhuriweho na DRC na Uganda.

Related posts

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

N. FLAVIEN

Umurenge Kagame Cup 2024: Hashimwe amakipe yitwaye neza, abaturage bagaragaza ko aho bageze ari heza [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Perezida Joe Biden wa Amerika yarahiriye guhorera abasirikare 13 b’Igihugu cye biciwe muri Afghanistan.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777