Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

M23 yemeje ko yafashe Bunagana yose, FARDC ihungira muri Uganda.

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya DR Congo uremeza ko ubu ari wo ugenzura umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda, nyuma y’uko ejo ku cyumweru hiriwe imirwano ikomeye.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yemeje ko aya makuru ari impamo ko ubu ari bo bagenzura Bunagana yose. Ati: “Yose [Bunagana] nta kuvanaho na hamwe, twayifashe. Bataye ibikoresho byabo bariruka bajya Uganda, abandi biyoberanya mu baturage, ariko turi gukora buri kimwe ngo ibintu bisubire ku murongo”.

Uruhande rwa Leta ya DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23 ko yafashe Bunagana. Abajijwe niba Bunagana yafashwe nk’uko izi nyeshyamba zibivuga, umuvugizi w’ingabo ziri muri Operation Sokola 2, Lt. Col Guillaume Ndjike Kaiko yasubije ko aza kuboneka nyuma.

Itangazo ry’ingabo za Leta ryo ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022 nijoro ryavugagako ingabo za leta zasubije inyuma ibitero bya M23 ifashijwe n’u Rwanda, ibitero ngo byari bigamije gufata umujyi wa Bunagana.

Amashusho yakomeje gukwirakwira, yerekanye Ingabo za Congo zisohoka mu mujyi wa Bunagana zerekeza ku ruhande rwa Uganda, ibintu byahise bishimangira ko umujyi wafashwe na M23, nyuma y’uko kuva ejo ku cyumweru buri ruhande rwemezaga ko ari rwo ruwugenzura.

Uyu mujyi wa Bunagana, ni umujyi muto uri nko kuri 70Km uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru. Ni umujyi ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya DR Congo na Uganda kuko ibicuruzwa byinshi ari ho binyuzwa.

Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, M23 yambuwe Bunagana mu Ukwakira 2013.

Bunagana ifashwe na M23, mu gihe Ingabo za Congo zikomeje kuvuga ko ari abasirikare badasanzwe b’u Rwanda babateye ku buryo ngo kurwana nabo bigoranye cyane. Hari n’andi makuru yakomeje kuvugwa ko ngo Leta ya Congo yanashinje Uganda kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana.

Impunzi zirimo n’abasirikare ba FARDC zageze mu nkambi y’agatenganyo ya Nyakabande iri mu Karere ka Kisoro, zikaba zatangiye kujyanwa mu nkambi ya Nakivale iri mu birometero bisaga 200 nk’uko biteganywa n’amategeko ko nta mpunzi zemerewe kuba hafi y’Umupaka w’Igihugu zaturutsemo.

Impunzi zimwe ziri gukurwa Nyakabande zijyanwa Nakivale iri mu birometero nka 200.

Major Willy Ngoma (hagati), umuvugizi wa M23.

Related posts

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyiteguye intambara ya Perezida Tshisekedi.

N. FLAVIEN

Chantal wareze Dr. Nsabimana wabaye Minisitiri, yatsinzwe urubanza anacibwa miliyoni 1Frw

N. FLAVIEN

Uganda: Umutoza wanyuze muri Rayon Sports yafashije Vipers SC kwegukana igikombe cya Shampiyona [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777