Inyeshyamba z’Umutwe wa M23 ziravuga ko ibirindiro byazo mu gace ka Jomba muri Teritwari ya Rutshuru birimo kuraswaho n’Ingabo za Leta, FARDC, kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa mbere tariki 06 Kamena 2022.
N’ubwo M23 itangaza ibi ariko, ku ruhande rwa Leta nabo batangaza ibindi kuko nabo bavuga ko M23 ari yo yabateye mu birindiro byabo bakaba bahanganye nayo. Colonel Guillaume Kaiko ati: “Twaramukiye ku muriro w’umwanzi…niwe wongeye kudutera nanone”
Hari hashize icyumweru imirwano ihagaze nyuma y’uko izi nyeshyamba za M23 zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo z’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Umuvigizi wa M23, Major Willy Ngoma, yari yatangaje ko “Barimo kuturasaho kuva saa kumi n’imwe n’igice z’urukerera (5h30)”.
Kuwa gatanu ushize, Umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko “Ingabo za Leta n’abafatanya nazo barimo FDLR n’abandi” bitegura kubagabo ibitero bishya.
Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba “Ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’Akanama k’Umutekano ka ONU”.


