Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yabwiye Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo baganiraga kuri video, ko ababajwe n’intambara yo muri Ukraine yatangijwe n’Uburusiya buvuga ko buharanira ubusugire bwabwo.
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 hifashishijwe ubuhanga bwa Video, cyamaze hafi amasaha abiri, kikaba cyabaye muri gahunda ya Amerika yo gukomeza gukumira ko Ubushinwa bwafasha Uburusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.
Aba bategetsi bakomeye ku Isi bagisoza ikiganiro, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yahise isohora itangazo, isobanura ko Perezida Xi yabwiye mugenzi we Biden ko “ababajwe n’intambara”.
Yagize ati: “Umubano hagati y’Ibihugu ntugomba kugera ku rwego rwo kurwana. Intambara nta n’umwe igirira inyungu. Iyo muri Ukraine ni ikintu kidakwiye tutari dukwiye kuba turimo tureba.”
Mbere gato y’uko iki kiganiro gitangira, umuvugizi wa Perezida Biden, Jen Psaki, yari yabwiye abanyamakuru ko umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika yari kubaza uw’Ubushinwa “impamvu atamagana igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine, n’impamvu Ubushinwa bukwirakwiza ibyo Uburusiya buvuga kuri iyi ntambara.”
Yateganyaga kandi kumubwira ko Ubushinwa buzahura n’ingaruka zikomeye niburamuka bufashije Uburusiya. Amerika yemeza ko ifite amakuru afatika ko Ubushinwa bwaba buteganya guha Uburusiya inkunga ya gisirikari n’iy’imari. Ariko Ubushinwa burabihakana nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine imaze ibyumweru bitatu kuko yatangiye tariki 24 Gashyantare 2022. Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe, yinjiye mu cyumweru cyayo cya kane.

