Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika bugiye kwima Misiri inkunga ya miliyoni 130 z’Amadolari ya Amerika agenewe imfashanyo mu bya gisirikare muri icyo Gihugu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ni yo yatangaje ibi. Abategetsi ba Amerika baravuga ko icyo gikorwa kizaba ari mu rwego rwo guhana Misiri basanzwe babanye neza, izira ko itujuje ibisabwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, yavuze ko iyo mfashanyo izafatirwa, Misiri nitubahiriza ibyo yasabwe na Amerika. Muri byo harimo kurekura imfungwa za politike nkuko byemezwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu ni yo yasabye Amerika gufatira imfashanyo y’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 300 yari igenewe igisirikare cya Leta ya Perezida Abdel Fattah al-Sisi umaze iminsi atihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nk’uko byatangajwe na VOA.
Igisirikare cya Leta ya Misiri nicyo kiri imbere y’ibindi byose muri Afurika, kikaza no mu myanya myiza ku rwego rw’Isi hagendewe ku ngengo y’imari gikoresha, ibikoresho, imyitozo n’ibindi.


