Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije n’abo mu ngabo za Jamaica (JDF), batangiye imirimo yo gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza mu mujyi wa Montego Bay mu Ntara ya St James.
Ni imirimo yatangijwe no gusana no kongera kubaka inzu z’abaturage bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Melissa’, bikaba ari intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza.
Ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Bifashishije ubumenyi mu by’ubwubatsi, Ingabo za RDF na JDF basana inzu zangiritse, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’ubutabazi muri Jamaica, Colonel Moses Kayigamba, yavuze ko inshingano izi ngabo zifite zirenze gusa gusana ibikorwaremezo, kuko inagaragaza agaciro k’ubufatanye n’ubumwe n’abaturage ba Jamaica, no gutanga umusanzu mu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza mu gihe kirambye.
Yemeje ko imirimo yo gusana no kongera kubaka ibikorwaremezo iri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze za Jamaica ndetse n’Ingabo z’iki gihugu, hagamijwe ko inkunga itangwa ihuzwa n’ibyihutirwa ndetse na gahunda y’igihugu cya Jamaica yo guhangana n’ingaruka zatewe n’ inkubi y’umuyaga witwa Melissa.
U Rwanda rwohereje muri Jamaica abasirikare 100 bagiye mu butumwa bwo gusana ibyangijwe n’ibiza.
Kohereza Itsinda ry’abasirikare bafite ubuhanga mu by’ubwubatsi muri Jamaica bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira ubumwe, ubufatanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga, mu guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu.











