Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Ubuzima

Gakenke: Ubuyobozi bwasubije abavuga ko urwagwa rwaciwe kandi ari rwo bakuragaho ifaranga

Mu karere ka Gakenke kimwe n’ahandi hahingwa urutoki, urwagwa ni kimwe mu binyobwa gakondo by’ingenzi bikoreshwa mu muco nko mu bukwe ndetse no gusabana, rukaba kandi rufatwa nk’imwe mu masoko nzahurabukungu kuko iyo barugurishije babonamo amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ubusanzwe, urwagwa rwengwa mu buryo gakondo hakoreshejwe ibitoki bitemwa bigatarwa mu rwina cyangwa ku rusenge. Iyo bihiye birakamwa/birengwa, umutobe wabyo ukavangwa n’amasaka azwi nk’urubetezi, urwo ruvange rugatarwa maze nyuma y’amasaha runaka hakaboneka inzoga ihiye ari yo bita urwagwa rw’umwimerere.

N’ubwo urwagwa rusanzwe rufatwa nk’ikinyobwa gakondo, hari abamamyi badutse bitwikira umutaka wo kwihangira imirimo maze si ugutubura izi nzoga bagasya batanzitse. Aba bamamyi bafata inzoga z’umwimerere bakavangamo ibindi birimo: amatafari, sukari Gulu, ifumbire mva ruganda, igitubura, amajyani n’ibindi byangiza ubuzima, maze ibyari urwagwa bigahinduka ibindi bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’umuturage.

Aba batubuzi bakora ibi mu rwego rwo kubona inzoga nyinshi kandi mu gihe gito kuko ngo ijerekani imwe y’urwagwa rw’umwimerere ishobora kuvamo amajerekani atanu y’izo nzoga ntuburano bitewe n’ibyavanzwemo. Hejuru y’ubwinshi kandi hiyongeraho ko uyisomyeho imusindisha vuba bityo ngo bamwe bakibeshya ko bari mu nyungu kuko ngo unywa amacupa macye ugahita usinda, nyamara ntihatekerezwe ku ngaruka ziterwa n’uruvange rw’ibyakoreshejwe ngo haboneke bene izi nzagwa ntuburano.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke nka Janja, Mugunga, Rusasa, Gakenke na Mataba; bagaragaje ko muri iyi minsi usanga urwagwa rwarahindutse nka forode kuko ngo ahenshi usanga ubuyobozi bwangiza inzoga zabo.

Bahuriza ku kuba “Muri iyi minsi ntabwo tuzi icyabaye kuko usanga urwagwa rwarahindutse nk’ikizira ku buryo dusigaye twenga twihishe, abaguzi nabo bakadubenda bitwaje ko nabo bazicuruza bihishe, rimwe na rimwe ngo abayobozi bakanazimena. Rwose ibi bintu bikwiye guhinduka kuko urwagwa ni rwo dukuraho ifaranga batureke twisanzure.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvugako butigeze bubuza abaturage kwenga ndetse no kunywa urwagwa, gusa bugashimangira ko mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’isuku, ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), bamaze iminsi bashishikariza abaguzi n’abenga urwagwa kwirinda kurugurisha mu buryo butubahirije isuku, ndetse no gukoresha ibikoresho bipfundikiye neza mu rwego rwo gusigasira isoko ry’urwagwa rw’umwimerere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine ati: “Icyo abaturage bacu bakwiye kumenya ni uko inzoga zitujuje ubuziranenge zitemewe na gato muri aka karere. Tumaze iminsi tuganira nabo, batubwira ko hari abadukanye ingeso mbi yo gutubura urwagwa baranabatwereka, turabaganiriza batwemerera kubireka kuko ngo n’ubwo babikoraga ariko babona ingaruka bigira ku buzima bw’abaturage banywa izi ntuburano.”

Yakomeje agira ati: “Umuturage wacu ntitwamubujije kwenga cyangwa kunywa urwagwa kuko ni kimwe mu bibateza imbere kandi twirinda ko bahomba. Icyabaye ni icyo cyo kubereka inyungu bakura mu gusigasira umwimerere w’urwagwa rwabo runafatwa nka zimwe mu nziza ziboneka mu Rwanda. Tunafite abagerageza gutangiza inganda zizitunganya n’ubwo usanga bakenera umusaruro mucye kubera ubushobozi budahagije, tukaba ahubwo dshishikariza abafite ubushobozi bwisumbuye gushora imari mu gutunganya umusaruro uva ku bitoki. Abaturage bacu rero bumve ko igihe cyose benga inzoga nzima zitavanzemo ibindi byangiza, bemerewe 100% kuzenga, kuzinywa ndetse no kuzicuruza.”

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere duhinga tukaneza urutoki ku bwinshi kuko nk’imirenge igize icyahoze ari Ubukonya igaragaramo urutoki nka kimwe mu bihingwa by’ibanze bifasha umuturage gukora ku ifaranga binyuze mu bitoki byo kurya (inyamunyo) bagurisha, ibitoki by’imineke birimo: poyo, kamaramasenge, goromisheri na fiya, hakaza n’ibitoki bitarwa bikavamo urwagwa bagurisha bagakuramo agafaranga ko kwikenuza.

Urwagwa ni inzoga gakondo ikomoka ku bitoki yengwa mu duce twinshi tw’u Rwanda harimo no mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Usibye kuba yifashishwa mu bikorwa by’ubukwe n’indi mihango, ni inzoga ifatwa nk’ikimenyetso cy’umuco nyarwanda mu duce dutandukanye n’ubwo mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no guca ibiyobyabwenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukunze gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, rimwe na rimwe bene izi nzoga zikaba zinangizwa mu rwego rwo gufasha umuturage kurushaho kugira amagara mazima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwemeza ko butazihanganira uwashaka koreka umuturage binyuze mu nzoga z’intuburano zitujuje ubuziranenge.
Umuvure ni igikoresho gakondo cyifashishwa mu kwenga ibitoki bivamo inzoga y’urwagwa.
Iyo ibitoki byeze, biratarwa byashya bigakamwa hakavamo umutobe ari wo uvangwa n’amasaka hakavamo urwagwa.

Related posts

Perezida Kagame ari mu Bubiligi mu nama yitabairwa n’abarimo Tshisekedi

N. FLAVIEN

Koreya ya Ruguru yateye utwatsi ibyo gutera inkunga u Burusiya.

N. FLAVIEN

Walikale: M23 yigaruriye uduce tugera kuri dutanu FARDC iyabangira ingata.

N. FLAVIEN

3 comments

Vianney June 20, 2026 at 7:10 PM

Abayobozi bafashe abaturage rwose, hanyuma aba batubuzi nabo bakanirwe urubakwiye.

Reply
Mahirwe June 20, 2026 at 7:13 PM

Uwakwereka ukuntu muri Mugunga byatugizeho ingaruka!! Ubu nta gafaranga tukibona !! Ubuyobozi budufashe rwose burwanye aba batubuzi maze twe dusagambe.

Reply
Kanyamanza June 20, 2026 at 8:43 PM

Usibye ko bitewe nizamuka ryifaranga rituma bavanga vanga mo ibindi bintu muburyo bwogutubura ubwinci bwumutobe uzingo uhuye n,urwagwa rwavuye muri uriya mutobe gusa Litilo yagura nka 4000frw kandi ntawayiguha atarayivangira, Kandi iyo havangavanze mo ibindi ivamo nka 12000frw ubu Koko ibi nibinyobwa tucohereza mumuburi?

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777