Umutoza wa APR FC, Taeib Abderrahim, watsinze Rayon Sports akayitwara Igikombe cy’Amahoro, yayihenuyeho avuga ko yiteguye kuyibona yirukana umutoza kuko ari ko isanzwe ibigenza iyo yayitsinze.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Gikundiro.
Rayon Sports yari yizeye neza gutsinda uyu mukino kubera icyizere abakunzi bayo bari bafitiye Umutoza Mukuru Haringingo Francis Christian, wagitwaye mu 2023.
Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yatsinze igitego cya Ndikumana Asman, ariko mu cya kabiri William Togui Mel aracyishyura, amakipe yombi ajya muri penaliti zarangiye Ikipe y’ingabo itsinze 4-2.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye umukino, Taleb Abderrahim, yashimiye abakinnyi n’abayobozi bakuru b’ikipe barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen Mubarakh Muganga, Brig Gen Deo Rusanganwa, Maj Kavuna Elias n’abandi bose babaye hafi ikipe.
Uyu mutoza yavuze ko amaze kumenya Rayon Sports, ku buryo buri gihe iyo yayitsinze birangira yirukanye abari abatoza bayo.
Yagize ati “Rayon Sports ndayizi cyane. Twayitsinze 4-1 ihindura umutoza, tuyitsinda 3-0 ihindura umutoza. Uyu munsi na bwo ntekereza ko baza guhindura umutoza. Turayizi cyane. Ni twe twakinaga mu minota 90 y’umukino, tunarema uburyo bwinshi bw’ibitego.”
“Usibye amasogisi bari bambaye nta kindi kintu kizima bakoze, nta kibazo bari kuduteza rwose. Twari tuzi amayeri yabo, ni na byo nabwiye abakinnyi mu karuhuko. Usibye penaliti yaje mu buryo butitezwe, abakinnyi banjye batekerezaga nk’abasirikare.”
Gikundiro yatandukanye na Harouna Ferouz wari warasigayeho Afahmia Lotfi yarahagaritswe, itandukana na Bruno Ferry na we wananiwe gutsinda, ari na we wasimbuwe na Haringingo Francis.
Taleb yashimiye kandi abarwanyije ikipe kuko ngo arabisobanukiwe ko “umukino wa ‘derby’ ukinirwa aho abantu banywera ikawa, mu bitangazamakuru n’ahandi ariko igisubizo kigatangirwa mu kibuga.”
Yongeyeho ko imyitozo yo gutera penaliti ari na zo zabahesheje intsinzi, bayikoze iminsi itatu, abakinnyi baziteye akaba ari bamwe mu bitwaye neza mu myitozo, ndetse hari andi mabanga menshi bazerekana mu mikino ya CAF Champions League.
Usibye Igikombe cy’Amahoro, APR FC yamaze kwegukana n’Igikombe cya Shampiyona cya 2025/26, nyuma yo kuba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda, dore ko Al Hilal SC ari yo yatwaye Igikombe cya Shampiyona cy’Icyubahiro kuko ari iya mbere muri rusange. (Igihe)




