Abadepite bo mu ishyaka ry’n’Aba-Démocrates batangaje ko bashobora gutangiza inzira zo gutakariza icyizere no kweguza Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kristi Noem, mu gihe atakwirukanwa na Perezida Donald Trump.
Kristi Noem ari gutekereza kweguzwa kubera umuntu uherutse kwicwa n’umukozi w’Urwego rw’Umutekano rushinzwe Abimukira (ICE) muri Minneapolis muri Leta ya Minesota.
Hakeem Jeffries uhagarariye Aba-Démocrates mu Nteko Ishinga Amategeko n’abadepite be barimo Katherine Clark na Pete Aguilar bishyize hamwe ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 mu itangazo bashyize hanze, bagaragaza ko ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu bikwiye guhagarara kandi ko Minisitiri Noem akwiye kwirukanwa byihuse.
Bavuze ko mu gihe ataba yirukanwe cyangwa ngo ahagarikwe ku mirimo ye, bashobora gutangiza gahunda y’itora igamije kumutakariza icyizere no kumweguza mu Nteko Ishinga Amategeko.
Bakomeje bagira bavuga ko bigomba gukemurwa byaba mu nzira zoroshye cyangwa izikomeye.
Ibyo bibaye nyuma y’uko uwitwa Alex Pretti w’imyaka 37 yishwe arashwe na ICE ubwo we n’abandi bari mu myigaragambyo y’undi muntu wari uherutse kwicwa n’uru rwego.
Ibi bikorwa, bifitanye isano n’ibikorwa bikakaye byo guhashya abimukira mu Mujyi wa Minneapolis, byatumye Minisiteri y’Umutekano imbere mu Gihugu irushaho kunengwa no gusaba ko Noem yegura.
Uko kwegura gushyigikirwa kandi n’igitutu kiva no muri bamwe mu Badepite b’Aba-Républicains bagiye bagaragaza ko bashyigikiye ko Minisitiri Noem yegura.
Depite Robin Kelly uhagarariye Illinois ni we uyoboye igikorwa cy’Aba-Démocrates cyo gushaka kweguza Noem, kikaba kimaze gushyigikirwa n’Abadepite 162, aho hiyongereyeho 51 nyuma y’urupfu rwa Pretti.
Nubwo bimeze bityo ariko nta mudepite w’Umu-Républicain n’umwe uragishyigikira ku mugaragaro ariko hari benshi basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iryo raswa ry’abaturage.
Umujyi wa Minneapolis umaze iminsi wuzuyemo imyigaragambyo nyuma y’igikorwa gikomeye cya Leta cyo guhashya abimukira mu buryo bukakaye muri Leta ya Minnesota.
Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu yohereje abakozi benshi muri iki gikorwa cyashyizwemo imbaraga kurusha ibindi byagiye bibaho muri iki gihugu bigamije guta muri yombi abimukira badafite ibyangombwa.
Muri Gashyantare 2024 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatoye ku bwiganze umwanzuro wo gutakariza icyizere no kweguza uwari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alejandro Mayorkas.
Ni we Minisitiri w’Umutekano wari ukorewe itora ryo kumweguza mu Nteko mu myaka isaga 150 ishize.
Benshi mu bagize ishyaka ry’Aba-Républicains bashinjaga Mayorkas uburangare no kugenda biguru ntege mu gukumira ubwinshi bw’abimukira batemewe n’amategeko banyura ku mupaka ugabanya Amerika na Mexique.

