Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

APR FC yabaye iya nyuma mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yateguye

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC yasoreje ku mwanya wa nyuma w’irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yateguye nta nota na rimwe ifite, mu gihe iri rushanwa ryakinwe n’amakipe ane yatumiye rikaba ryegukanwe na Police FC yo mu Rwanda.

APR FC yatsinwe na Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025 mu mukino watangiye  saa kumi n’ebyiri (18h00) maze Zidane Ally Sere aza gufungura amazamu ku munota wa 42.

Ibi byabaye  nyuma y’uko ku munota 35 Djibril Ouattara yari yahushije penalite ku ruhande rwa APR FC. Ku munota wa 82 Yahya Zayd yatsindiye ikipe ya Azam FC igitego cya kabiri umukino urangira utyo APR FC itabashije kugombora.

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe, yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali mu mukino wabanjirije uwa APR FC na Azam FC saa cyenda. Uyu mukino Police FC yawutsinze kuri penalite 5-3 bitewe n’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari 0-0.

Iri rushanwa ry’Inkera y’Abahizi risojwe Police FC iryegukanye ibikesha gutsinda ariko ikaba yarinjije ibitego byinshi kurusha Azam FC na AS Kigali zinganya amanta 6. Police yinjije ibitego 4 yinjizwa 3, AS Kigali yinjije 2 yinjizwa 1, Azam yinjije 3 yinjizwa 1 mu gihe APR FC yo yinjijwe 6 ikinjiza 3.

Iyi kipe mbere yo kwinjira mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi nyiri izina, yari yahuye n’ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia iyitsinda ibitego 2-0. Ibitego byombi byari byatsinzwe na Djibril Ouattara mu mukino wabere kuri Sitade Amahoro ku wa 17 Kanama.

Police FC yo mu Rwanda yegukanye Igikombe cy’irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC.
APR yahanyanyaje ariko biba iby’ubusa isoza irushanwa yiteguriye nta mukino n’umwe itsinze.
APR FC yatashye amara masa mu irushanwa yateguye nyuma yo gutsindwa na Azam FC yo muri Tanzania.

Related posts

U Burusiya bwiyemeje gufasha Ingabo za DR Congo kubona ibikoresho bigezweho.

N. FLAVIEN

Amajyaruguru: Basabwe kubyaza umusaruro imurikagurisha ribegereza ibyo bakeneye.

N. FLAVIEN

Kayonza: Umuyobozi w’ishuri yagonze ikiyoka gihita kivamo ihene cyari kimaze kumira [Amafoto]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777