Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Lycée de Ruhango ‘Ikirezi’ yemeza ko umuhanda bakora ari ikimenyetso cy’ubumenyingiro no kwishakamo ibisubizo.

Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Lycee de Ruhango ‘Ikirezi’ riherereye mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo bwatangaje ko umuhanda umuhanda uri  kubakwa ureshya hafi na Km 1 ugeze kuri 70% mu gihe mbere bateganyaga ko uzarangira mu gihe cy’imyaka 25, ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gucengerwa n’ibyo biga ndetse udasize na gahunda yo kwigira twishakamo ibisubizo nk’uko na gahunda ya Leta y’u Rwanda ibiteganya.

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 449 barangije amasomo yabo y’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, umuyobozi mukuru w’iri shuri  akaba ari nawe warishinze akaban’umuyobozi mukuru w’umuryango APEJERWA, Rwemayire Pierre Claver yavuze kogusubukura imirimo y’ikorwa ry’umuhanda bari baratangiye iri hafi kuko bafite ishyaka n’umwete byo kuwukora ngo urangire neza uko babiteganyije kandi ngo bakaba babyizeye neza kuko ibisabwa byose bihari.

Yagize ati: “Mu mashami dufite harimo n’ishami ry’ubwubatsi. Turashaka kurangiza umuhanda wa metero 920 twari tuziko uzarangira mu myaka 25 ariko ukaba ugeze kuri 70% kandi hari icyizere ko uzarangira neza kuko ubushake ndetse n’imbaraga turabifite. Uyu muhanda uzaba ari igikorwa cyiza cyo kwishimra kuko uzafasha cyane imigendekere myiza y’ibikorwa by’ishuri unorohereze abanyeshuri kugera ku ishuri mu buryo butekanye.”

Bwana Rwemayire avuga kandi ko mu byo bateganya gukora, harimo no kubaka igaraje rigezweho kugira ngo abiga umwuga w’ubukanishi muri iri shuri bajye bimenyereza umwuga mu  kigo imbere batiriwe bajya gushakishiriza hanze, yongeyeho ko bateganya no kubaka ibibuga bitandukanye byo kwidagadura bikazajya bifasha abanyeshuri kuruhuka neza ndetse no kwidagadura.

Uwamahoro Patience ni umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi akaba arangije mu ishami ry’ubukanishi. Yavuze ko yitinyuntse akagana uyu mwuga kandi ko yabishoboye nk’abandi bose. Ati: “Icyambere ni uko nabashije kwitinyuka nkumva ko nshoboye kandi iyo umwana w’umukobwa yamaze kwitinyuka nta kintu atageraho. Nishimiye ko ndangije mu mwuga wo gukanika, ubu rero ngiye gukora cyane kandi nshishikarize bagenzi banjye kuza kuwiga, ngiye gukomeza kwiga kaminuza nyuma yo kuyirangiza nzahita nihangira imirimo nteze imbere bagenzi banjye ndetse n’igihugu cyanjye.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe itarambere ry’ubukungu mu karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie yavuze ko bishimira aho uburezi mu gihugu cy’u Rwanda buri kugana. Ati: “Uburezi bufite intego yo kubaka umunyarwanda ushoboye ndetse no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Mu karere kacu rero ka Ruhango kuhagira amashuri arimo n’iri dufite uyu munsi rya Lycee de Ruhango ‘Ikirezi ’ryigisha ibijyanye n’ubwo bumenyi, ni ikintu twishimira. Twishimira kandi ko Akarere ka Ruhango kabonekamo amashuri nk’aya kuko iyo umuntu yize agira uruhare mu guteza imbere aho atuye haba mu bitekerezo atanga, mu kazi akora ndetse no mu gihugu kuko abana biga hano ni benshi.”

Lycee de Ruhango “Ikirezi” ni kimwe mu bigo byigisha imyuga mu ntara y’Amajyepfo. Rifite intego yo gufasha urubyiruko guhabwa ubumenyi bufatika, bityo bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Ubuyobozi bukuru buvuga ko abanyeshuri 90% barangije mu myaka 23 ishize bafite akazi harimo abihangiye imirimo kuri ubu bikorera hari n’abakorera abandi, bose bakaba bakomeje gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu kizamuwe n’ubumenyingiro buhabwa abana bacyo.

Lycée de Ruhango Ikirezi bakataje mu bumenyingiro bwo musingi w’iterambere no kwigira.
Umwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri avuga ko intego ari ugukomeza akazagera aho nawe yihangira umurimo.
Umuyobozi akaba n’uwashinze ishuri ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.
Abanyeshuri n’abakozi ba Lycée de Ruhango Ikirezi bavuga ko bashyize imbere kwishakamo ibisubizo.

Yanditswe na Byukusenge Yvette / WWW.AMIZERO.RW / Akarere ka Ruhango.

Related posts

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohote, abakobwa bitwara neza kurusha basaza babo.

N. FLAVIEN

Basketball: IPRC Musanze yihaye intego ikomeye muri BKBNL iratangira kuri uyu wa gatanu

N. FLAVIEN

FARDC na M23 baritana bamwana ku waba yatangije imirwano.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777