Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Gakenke: Abatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Muzo basaba gukemurirwa ibibazo.

Abakuwe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Muzo, wubatswe ahitwa mu Kagano, Umurenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke bashima Leta yabatuje mu nzu zigezweho ariko bagasaba ko bakemurirwa bimwe mu bibazo bibabangamiye mu buzima bushya batangiye.

Aba baturage bavuga ko bishimiye kuvanwa mu manegeka ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa ahari iterambere ririmo umuhanda, umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse n’amashuri (inshuke, abanza n’ayisumbuye) hafi yabo.

Uwitwa Uwimbabazi Gaudence wahoze atuye mu manegeka mu mudugudu wa Gitoki, Akagari Mwiyando, Umurenge wa Muzo, ashima Perezida Kagame kuko ngo ari we bakesha izi nzu nziza, agasaba ko ariko bajya bahabwa ibikoresho by’ibanze bijyanye n’izi nzu nk’ibiryamirwa.

Yagize ati: “Baduhaye inzu nziza kuko uzirebye urabona ko habaye umujyi ariko nta byo kuryamaho dufite usanga turyama hasi. Hari bamwe babihawe ariko twifuza ko n’abandi twabihabwa kuko twese ntabwo twishoboye.”

Yongeyeho ko Leta yabahaye akazi kugirango batangire ubuzima aho bahembwa 2000Frw ku munsi ariko ngo aya mafaranga akaba atinda aho bashobora kumara amezi atatu badahembwa ngo bajya no guhembwa ugasanga babaha iminsi 15 andi bakayabakata, bakaba basaba Akarere ko kabakemurira ibi bibazo byose.

Nzamwita Aline nawe watujwe muri uyu mudugudu wa Muzo, akuwe mu manegeka mu mudugudu wa Kagano, Akagari ka Mwiyando, Umurenge Muzo, avuga ko awumazemo hafi imyaka ibiri, akaba yemeza ko aguwe neza kuko ngo aho yari atuye mu manegeka atasinziraga yikanga ko inkangu zamutwara. Gusa asaba ko babona aho bahinga imboga hafi aho ndetse bakaba bafashwa no korora cyane cyane amatungo magufi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine asaba aba baturage gutuza kuko ngo umuntu ataguha inzu ngo ananirwe kuguha ibikoresho byayo. Avuga ko bari barabaganirije, mu rwego rwo kwigira bemeranya ko bahabwa inzu ariko ibikoresho birimo ibiryamirwa bakabyishakira, gusa ngo kuva bimeze bityo barongera baganire nabo abo bazabona batishoboye cyane babashakire ibikoresho birimo ibiryamirwa.

Meya Vestine yavuze ko ikibazo cy’abaturage badahemberwa ku gihe bagiye kugikurikirana ku buryo na SACCO y’Umurenge yajya izamuka igahemba ikajyayo abaturage bagahembwa bitabanje gusakuza ndetse ngo ibyo kubahemba ibice nabyo bikavaho.

Inzu zubakwa muri uyu mudugudu imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, gusa hakaba izubatswe mu buryo bukomatanyije (Two in one, Three in one), buri yose ikagira igikoni, ubwiherero, ubwogero n’ikigega cya litiro 2000 gifata amazi ava ku mabati.

Abaturage bagera kuri 500 bahawe akazi muri uyu mudugudu, aho bamwe bakora akazi gahoraho abandi bagakora bitewe n’imirimo igezweho mu bijyanye no kubaka, abafasha abubaka n’indi mirimo itandukanye irimo nko gukora umuhanda muhangano ugera muri uyu mudugudu n’ibindi.

Mu mushinga wose wo kubaka uyu mudugudu w’icyitegererezo (Muzo IDP Modal Village), hateganyijwe ko hazakorerwamo ubworozi, umuhanda wa km 5 uva ahitwa mu Kararama ukagera muri uyu mudugudu. Hazashyirwa kandi agakiriro n’ibigega binini byo munsi y’ubutaka bifata amazi yo kuri izi nzu ku buryo azajya yifashishwa mu mpeshyi.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Muzo uzaba ugizwe n’inzu zose hamwe 354 zirimo 280 z’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse na 74 z’ibyumba bibiri n’uruganiriro. Umudugudu wose ukazaba uteretse kuri hegitare 40 ufite amazi, amashanyarazi ndetse n’ihuzanzira (network) kuko hari umunara.

Muzo IDP Village iri Ku mpinga aho uba witegeye hafi Akarere ka Gakenke Kose.
Kimwe na bagenzi be, asaba ko bafashwa bakegerezwa ibikorwa by’ubworozi bubafasha kwibeshaho.
Uyu muturage ashima Perezida Kagame wabatuje mu nzu nziza ariko agasaba ko bahabwa ibikoresho by’ibanze bijyanye nazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwizeza aba baturage ko bazaganira bakareba ibishoboka.
Inzu zubakwa muri uyu mudugudu zubatswe ku buryo abazibamo badashobora guhinga hagati yazo.
Hari gutunganywa umuhanda ugera muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Muzo.
Uyu mudugudu wubatswe mu mpinga z’imisozi ya Ndusu mu murenge wa Muzo.
Mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muzo hubatswe umunara ufasha mu gutanga ihuzamzira (network).

Related posts

CECAFA Kagame Cup: APR FC yatangiye itsinda Bumamuru FC y’i Burundi

KALISA

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yakiriye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

N. FLAVIEN

ACP Muhisoni uherutse guhabwa ubuyobozi muri RCS yahawe ipeti rya DCG.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777