Abasirikare benshi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana bya hafi nazo irimo uwa FDLR na Wazalendo, ukongeraho n’abarundi bavuye mu mujyi wa Uvira berekeza ahitwa Luvungi mu rwego rwo kugaba ibitero bikomeye muri Kamanyola, Nyangezi na Bukavu, ibice bigenzurwa na M23.
Aha i Luvungi FARDC yerekeje, ni agace gaherereye mu Kibaya cya Rusizi ahazwi nko muri Plaine de la Ruzizi akaba ari ho hari uduce tugabanya Teritwari ya Walungu na Uvira mu hombi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kwikusanya kuri iri huriro rya Kinshasa ngo byatangiye ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025, ubwo abasirikare benshi ba Leta ya Kinshasa n’ababafasha bavuye mu mujyi wa Uvira berekeza muri aka gace ka Luvungi.
Amakuru dukesha MCN avuga ko n’ubwo aba basirikare bagiye, bose batavuye muri Uvira, ngo hakaba hari ikindi gice cyahasigaye, aba ngo bakaba bari hamwe na Wazalendo ndetse na FDLR barinze umujyi wa Uvira.
Aya makuru agira ati: “FARDC, FDLR na Wazalendo hafi ya bose, bavuye mu mujyi wa Uvira bajya mu gace kitwa Luvungi. Barashaka gutangiza intambara kuri AFC/M23 mu bice yabambuye ingabo za Leta, gusa ntabwo bagiye bose, hari abandi bake basigaye hano mu mujyi wa Uvira.”
Kuva umutwe wa M23 wigarurira Kamanyola mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa DR Congo zakomeje kuyigabamo ibitero bigamije kuyigarurira ariko uyu mutwe ukababera ibamba ku buryo ibitero byose byasubijwe inyuma.
FARDC n’abayifasha bamaze kugerageza inshuro zirenga enye kuva mu kwezi gushize, aho iri huriro ryagabye ibitero kuri uyu mutwe mu duce ugenzura two muri iki kibaya cya Rusizi, bikarangira bisubijwe inyuma.
M23 igenzura igice kinini cyo mu kibaya cya Rusizi, kuko niyo ireba agace ka Gatogota gaherereye mu ntera ngufi uvuye i Luvungi, n’utundi dusozi tw’ingenzi two muri ako gace igisirikare cya Leta ya Kinshasa gishaka kwisubiza nyamara bakaba babikoze mu gihe na M23 iri kohereza ingabo nyinshi muri ako gace.