Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abagera kuri 531 binjiye mu mutwe udasanzwe.

Abasore n’inkumi bagera kuri 531 bo mu mutwe udasanzwe, Special Operations Force (SOF) binjiye mu ngabo z’u Rwanda, RDF nyuma y’amezi 11 y’imyitozo njyarugamba yihariye mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025 i Nasho mu karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.

Umuhango wo gusoza aya masomo yihariye kuri aba basirikare badasanzwe barimo abofisiye 46 n’abandi 485 bafite amapeti atandukanye, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wabashimye imyitozo yihariye kandi ihambaye bahawe mu gihe cy’amezi 11 bamaze bitoza kwambarira urugamba mu kurengera ubusugire bw’Igihugu.

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko muri ayo mezi bagaragaje ukwihangana no kwiyemeza kutajegajega mu guharanira kugera ku ntego yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda. Yashimangiye ko ubumenyi n’ubuhanga bahawe buzazamura byimazeyo ubunyamwuga bashyira mu bikorwa, aboneraho kubasaba gushyira imbere imyitwarire myiza nk’indangagaciro y’ibanze mu ngabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Mugomba kwimakaza morali n’ubuhanga mwagaragaje ubwo mwatwerekaha ibyo mwize aho muzahamagarwa hose mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Muhore mwiteguye kujya mu butumwa ubwo ari bwo bwose nk’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe”.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye abarimu babanye n’abasoje amasomo yabo, uburyo batigeze bateshuka ku kongerera ubushobozi abatojwe ngo bavemo abasirikare b’abahanga biteguye gukora ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.

Hahembwe abasirikare bahize abandi, mu bahembwe harimo Capt Sam Muzayirwa wahembwe nk’uwahize abandi bose, Lt Moise Butati Gakwandi yahembwe ku mwanya wa kabiri mu gihe Nahemia Gakunde Kwibuka yahembwe ku mwanya wa gatatu.

Mu mezi 11 y’amasomo ya gisirikare yihariye, abahuguwe bahawe ubumenyi bugezweho mu birebana n’intambara ahanini bukenerwa mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe. Ubumenyi bahawe burimo kurashisha imbunda nto n’inini, imirwano ikoresha umubiri, kwambuka imigezi n’amazi, gusoma amakarita, gukora ubutasi, gutegura urugamba, ibikorwa byo mu misozi no mu bikombe ndetse n’ubutabazi bw’ibanze bwo ku rwego ruhanitse.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeza ko ubumenyi n’ubuhanga bwose bongerewe bugamije gutegurira Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zifite ubushobozi budashidikanywaho bwo kurinda ubutaka n’ubusugire bw’Igihugu cy’u Rwanda n’ahandi hose biri ngombwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ageza impanuro ku bakomando bashya ba RDF.
Aba bakomando bigishijwe byinshi birimo kurwana badakoresheje imbunda, gusoma ikarita n’ibindi.
Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Force) basoje amasomo bari bamazemo amezi 11.

Related posts

Kwibuka29: Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bibukijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Gatsibo: Amatora y’abagize Komite y’abana ku rwego rw’Akarere yaranzwe n’ibyishimo.

N. FLAVIEN

Abasoje muri ULK/Gisenyi bibukijwe ko ubumenyi butagira indangagaciro ari ubusa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777