Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Gakenke: Guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro byatumye ubuhinzi bw’ibigori buza ku isonga mu byinjiriza umuturage.

Hirya no hino mu gihugu usanga hari ibikorwa by’ubukungu bifasha abaturage kwiteza imbere. Mu karere ka Gakenke ho ubuhinzi bw’ibigori ni kimwe mu bikorwa biza imbere mu kuzahura ubukungu bwabo maze bagakirigita ifaranga, ibibafasha kwiteza imbere mu kugira aho gutura heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kurihira abana amashuri.

Ubuhinzi bw’ibigori muri aka karere k’imisozi miremire bwamaze gutera imbere ku buryo mu bihingwa abahinzi bishimira mu kubinjiriza amafaranga menshi ibigori birimo. Impamvu ngo ni uko kuri ubu ibigori bihingirwa isoko, amafaranga avuyemo akabunganira mu kujyana abana ku ishuri, gutura heza no kwiteza imbere mu buryo buri wese yihitiyemo.

Bamwe mu baturage mu mirenge itandukanye bahinga ahari amasite (sites) yahujweho ubutaka, bahamya ko nta ko kuba barahisemo igihingwa cy’ibigori ntako bisa kuko ngo byabafashije kwikura mu bukene kuri ubu nabo bakaba bakirigita ifaranga kandi mbere byarafatwaga nka kirazira bitewe n’imiterere karemano y’Akarere kabo ka Gakenke kagizwe n’ubutaka ahanini busharira.

Aba bahinzi bo mu karere ka Gakenke kugeza ubu bahinga ku butaka buhujwe buri kuri site (Sites) 478, aho ibigori bihingwa kuri Hegitari 15,900 kandi abahinzi bagera kuri 98% bakaba bakoresha inyongeramusaruro mu buhinzi bw’ibigori ngo ari nayo mpamvu usanga babona umusaruro ufatika.

Twashatse kumenya ibanga ryakoreshejwe, twegera umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madamu Mukandayisenga Vestine, aduhishurira ko byose byavuye mu gukorera hamwe. Ati: “Hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga, abahinzi berekwa inyungu ziri mu mikoreshereze y’ubutaka buhujweho ibihingwa byatoranijwe, basobanurirwa akamaro n’inyungu iri mu gukoresha inyongeramusaruro. Ibi byashobotse kandi kubera abahinzi bakunda umurimo kandi bakumva vuba inama bagiriwe”.

Ku kijyanye n’icyo Akarere gakomeza gukora kugirango umusaruro ukomeze kuboneka ku bwinshi no mu bwiza, Meya Vestine ati: “Turakomeza kuba hafi y’abahinzi mu gukomeza kubagezaho ikoranabuhanga (technologies) nshya mu buhinzi tubasaba kudasubira inyuma kuko ubuhinzi bukozwe neza butunga ubukora”.

Akarere ka Gakenke gafite muri rusange site 478 zirimo: Site ya Mukinga, Site ya Murandi, Site ya Kagoma , Site ya Nyarutovu muri Mugunga na Cyarubayi na Rusasa. Umwaka wa 2024 ukaba warasize, hahinzwe Hegitare 15,900 z’ibigori, haboneka kandi umusaruro ugera kuri toni 28,620, aho buri rugo nibura rwejeje imifuka hafi itatu (300Kg) y’ibigori.

Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bako bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga abafasha kwiteza imbere. Mu bihingwa bikunze kwera muri aka karerehaimo: ibishyimbo, urutoki, ibigori, ibijumba, ikawa ndetse n’ibindi.

Ubuhinzi bw’ibigori bwatumye ubukungu bw’Akarere ka Gakenke bwiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke asobanura ko kumvira inama bagakoresha inyongeramusaruro byabafashije kugera ku musaruro ushimishije.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asura site zimwe na zimwe zihinzeho ibigori.
Igihingwa cy’ibigori gikomeje guteza imbere abatuye Akarere ka Gakenke.

Related posts

Ingingimira mu biganiro bya Nairobi byarangiye hagati ya Leta ya DRC n’imitwe iyirwanya.

N. FLAVIEN

EAC igiye kohereza Ingabo zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo

N. FLAVIEN

RIB yataye muri yombi Padiri mukuru wa Paruwasi Gatorika ya Rwamagana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777