Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Tubyite gutakaza kwa M23 koko cyangwa ni amayeri y’urugamba rushya rukomeza gusonga FARDC?

Umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw’abanyekongo cyane cyane abavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi n’abandi bose barenganywa watangaje ko utarebwa n’amasezerano y’agahenge u Rwanda na DR Congo basinyiye i Luanda muri Angola, ugaragaza ibice byinshi ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zabateyemo (ibintu bitari bimenyerewe kuri M23), maze aba barwanyi baca amarenga ko baba bagiye kwinjira mu bice byose izi ngabo ziturukamo zibatera ibyatumye benshi bibaza niba M23 igiye kubikora nk’uko yagiye ibigenza aho yavugaga ko igiye gucecekesha imbunda inarinda abasivile.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na bwana Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho muri AFC, rigaragaza neza kwitandukanya n’amasezerano ya Luanda y’amahoro arambye mu karere, aho bashinja Leta ya Kinshasa kuba nyirabayazana mu kwica aya masezerano y’agahenge yasinyanye na Leta y’u Rwanda, ibituma abarebera hafi iby’iyi ntambara bavuga ko kuba M23 itangaje ibi yaba igiye gufungura umuriro mu bice bitandukanye yemeye kugaragaza ko Leta yaba yarayiteyemo yitwikiriye agahenge ndetse ngo ibi bice bikaba binatuwemo n’abaturage benshi.

Iri tangazo rikijya hanze, hari abahise bavuga ko M23 yaba iri gutakaza cyane kugera no ku rwego yo ubwayo yemera kubyitangariza kuko ngo ubusanzwe idakunze gutangaza ahantu runaka yaba yatewe cyangwa yatakaje keretse iyo gusa Leta yakoze ku baturage bo mu duce igenzura. N’ubwo havuzwe aka gahenge impande zombi ntizigeze zituza kuko imirwano ikomeye yakomeje kubera mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, bwana Lawrence Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ishima imbaraga abakuru b’Ibihugu by’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje gukoresha mu rwego rwo gukemura mu mahoro amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DR Congo, ivuga ko agahenge u Rwanda na DR Congo byumvikanyeho ku buhuza bwa Angola ikabona nka kimwe mu bishobora gukemura amakimbirane gusa ishimangira ko yo [M23] itarebwa na ko.

AFC/M23 yagaragaje neza ko agahenge bo bemera ndetse ngo banakomeje kubahiriza ari ako ku itariki ya 07 Ukwakira 2023 basinyiye ku giti cyabo i Luanda muri Angola, gusa nanone hakibazwa niba ako gahenge ko kaba karigeze kubahirizwa ibikomeje kugaragara nko gucengana by’abarwana ariko kuri ubu M23 ikaba isa nk’ibundikiriye bimwe mu bice by’ingenzi yagiye isabwa n’abaturage ko yabifata kuko barembejwe n’ingabo za Leta zihora zibica, kubasahura, gufata abagore ku ngufu n’irindi hohoterwa ribabaza umubiri nko kubohera amaboko inyuma, guterwa amabuye kugeza ku rupfu, gutwikwa ari bazima n’ibindi.

Amakuru agera kuri WWW.AMIZERO.RW yemeza ko Igisirikare cya Leta FARDC n’abagifasha bagabye ibitero bigera kuri 27 ku barwanyi ba M23 mu kwezi kumwe kwa 11 ibintu byatumye M23 nayo ngo yiyemeza guhindura imigirire maze ngo igatangira guhiga bukware icyitwa FARDC n’abambari bayo bose aho baba bari kuko ngo babangamiye ituze n’umudendezo bya M23 n’abaturage bari mu bice igenzura.

Itangazo rya AFC/M23 rigaragaza ko FARDC yagabye ibitero mu duce twa Kamandi 1, Kamandi 2, Kamatobe, Kiluvu ndetse na Ngekene two muri Teritwari ya Lubero ndetse ibindi bitero ngo byagabwe mu duce twa Musheberi, Gatobotobo, Kinigi, Kaniro, Bugeri, Katale, Kalembe, Ihula na Muheto ho muri Teritwari ya Masisi.

Nk’uko byagiye bigenda iyo M23 yabaga ishaka gufata ahantu hakomeye, yabanzaga gutanga impuruza ikerekana ibyo FARDC iri gukora, ibyo bamwe bafataga nk’ubugwari, gusa nyuma bakabona ko atari bwo ahubwo byari nko gutanga abagabo ngo hato hatazagira uvuga ko batabanje kumenyesha Isi nzima amabi akorwa n’ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Kinshasa akenshi rigaragaza ishusho yo gukomera ariko hakibazwa impamvu badatsimbura mu byimbo M23 bikayoberana.

Ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zimaze iminsi zigerageza kureba ko zasunika urukuta M23 yubatse muri Sake irinda ko hagira uwinjira mu bice igenzura bya Masisi na Rutshuru aturutse mu mujyi wa Goma ariko biranga. Ku rundi ruhande ariko iri huriro ryashoboye kwihagararaho muri Walikale aho M23 yatangije urwasiro rushya, hafi ya Pinga FARDC ikaba yarihagazeho ibuza M23 kwigarurira uyu mujyi muto unafite ikibuga cy’indege.

Hashingiwe ku byatangajwe na M23 ubwayo, abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara basanga M23 yaba igiye gukomeza urugamba ikaba yakigarurira ibice binini byo muri Luberu nka Butembo, ibyo muri Walikale nka Pinga n’ahandi ndetse abenshi bakaba bahanze amaso umujyi munini wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, uyu ukaba waragizwe igikangisho kuri M23 kuko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo we ubwe yivugiye mu bihe bitandukanye ko M23 nihirahira igakandagizamo ikirenge cyangwa se ikarasamo isasu na rimwe azahita ateranya inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ubundi agatangiza intambara ku Rwanda kuko ngo ari rwo rufasha M23.

Itangazo rya M23 rigaragaza uko ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zateye uduce twinshi bagenzura.
Corneille Nangaa uyobora AFC ibarizwamo na M23 ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo na Bertrand Bisiimwa, Perezida wa M23/Photo Internet.

Abakomando ba M23 binjira mu duce dushya bitwaje intwaro zigezweho/Photo Internet.
Igisirikare cya DR Congo hamwe n’abacanshuro b’abazungu barasa kuri M23 mu kibaya muri Nyiragongo/Photo Internet.
Umusirikare wa FARDC agenzura bimwe mu birindiro muri Kivu y’Amajyaruguru/Photo Internet.
Igisirikare cya Leta ya DR Congo nta ko kitagira ngo kirebe ko cyahangana bikomeye na M23 ariko ikanga ikigarurira uduce dushya cyangwa se ikagumana aho yafashe hose/Photo Internet.

Related posts

Ingabo za Ethiopia n’iza Eritrea zishyize hamwe mu kurwanya abarwanyi ba TPLF.

N. FLAVIEN

Urupfu rw’umuramyi Gisèle Precious wasize uruhinja rwashenguye benshi.

N. FLAVIEN

Imyitwarire idahwitse kuri bamwe mu banyeshuri bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777