Perezida Brice Oligui Nguema w’inzibacyuho wa Gabon yabujije abagize Guverinoma akuriye kujya mu biruhuko mu mahanga, ingingo igendanye na politike agarukaho kenshi y’ubutegetsi bwegereye abaturage.
Ayo mabwiriza yatanzwe mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’Igihugu, aho rimenyesha kandi ko abagize guverinoma bemerewe icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mu mwaka.
Iri tangazo rivuga ko “iminsi y’ikiruhuko bemerewe bagomba kuyimara yose mu gihugu by’umwihariko mu duce bakomokamo, kugira ngo binjire neza mu mibereho no mu byo bitezweho n’abanyagihugu babo”.
Umuvugizi wa komite y’inzibacyuho ya gisirikare yavuze ko “iki cyemezo kigamije gushishikariza gusubira ku mizi no kurushaho kwegera abaturage”, gusa ko irengayobora rishobora kubaho ku “mpamvu zikomeye” cyangwa uburwayi.
Kuva umwaka ushize Gen. Oligui Nguema yafata ubutegetsi ku ngufu ahiritse Ali Bongo, yagiye yizeza abaturage ko leta ye ya gisirikare irimo gukora mu nyungu zabo.
Iyi ngingo nshya ibuza abategetsi kujya mu biruhuko hanze, ije mu gihe habura ibyumweru bicye ngo hizihizwe isabukuru y’umwaka umwe Ali Bongo ahiritswe binyuze muri coup d’état.
Iki cyemezo gifashwe kandi mu gihe hari impuha zivuga ko Gen. Nguema yaba arimo gutegura amayira ngo aziyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha wa 2025.
Gusa kugeza ubu Nguema ntaravuga ku mugaragaro niba aziyamamariza uwo mwanya wo gutegeka Gabon. (BBC)

