Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

CIMERWA isanzwe ikora Sima yaguze Prime Cement nayo ikora Sima.

Uruganda rukora sima, CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi rwaguze rugenzi rwarwo bikora ibintu bimwe ruherereye mu Karere ka Musanze, Prime Cement.

Amakuru y’ubu bugure yamenyekanye ku murogoba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga mu 2024, nubwo ibijyanye n’igura byose byarangiye ku wa 18 Nyakanga mu 2024.

Kugeza ubu CIMERWA yamaze kumenyesha isoko ry’imari n’imigabane, Rwanda Stock Exchange (RSE) isanzwe ibarizwaho iby’ubu bugure.

Mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru, Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yavuze ko bamenyeshejwe na CIMERWA iby’ubu bugure mu cyumweru gishize.

Ati “Barabitubwiye mu cyumweru gishize, nibwo bigikorwa. Icyo bivuze kinini kiri kuri CIMERWA n’abanyamigabane bayo. Prime Cement yari umwe mu bantu bahanganye ku isoko. Iyo uguze umuntu mwari muhanganye ni ukwigarurira isoko. Mu mikorere National Cement Holdings Ltd baza bwa mbere baza kugura imigabane yabo mu Rwanda bavugaga ko baba bashaka kuyobora isoko aho bakorera hose kuko baba bashaka kugabanya ingano ya sima igihugu gikura mu mahanga.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana amafaranga CIMERWA yatanze kugira ngo yegukane Prime Cement.

CIMERWA iteye iyi ntambwe nyuma yo kwegukanwa na ‘National Cement Holdings Limited’ ifite inganda za sima hirya no hino muri Afurika.

Mu Ugushyingo mu 2023 nibwo Ubuyobozi bwa CIMERWA bwatangaje ko uru ruganda rusanzwe rukora sima mu Rwanda, rwaguzwe na ‘National Cement Holdings Limited’ nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.

Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy’imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, ni ukuvuga 107.963.175.000. Frw, biyemeza guhaza sima ku isoko ry’u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n’Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.

Umuyobozi w’Ikigo Devki Group ari na cyo kibarizwamo National Cement Company, Dr Narendra Raval, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguhindura CIMERWA ishema ry’u Rwanda.

Ati “Twishyuye miliyoni 85$ ndetse inzira zijyanye no kwishyura zarangiye uyu munsi. Kandi nishimiye ko twaje gukorera mu gihugu cyiza cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, rero tuzakora ku buryo CIMERWA iba ishema ry’u Rwanda, na buri munyarwanda, kuko nzakora ku buryo duhagarika gutumiza sima hanze y’igihugu.”

CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n’ibyumba by’amashuri birenga 2000.

Prime Cement yaguzwe ni uruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumi 600 za sima ku mwaka.

Uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi.
Prime Cement iherereye mu karere ka Musanze.

Related posts

Inkomoko y’umunsi mukuru wa Mashami n’ububabare bwa Nyagasani Yezu.

N. FLAVIEN

Perezida wa Ukraine yagize ibyo ashinja Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

KALISA

Nyagatare: Abahoze bacuruza ibiyobyabwenge basaga 2700 bashakiwe imirimo na Leta

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777