Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Iyobokamana

Musenyeri Carlo Maria Vigano unenga Papa Francis yaciwe muri Kiliziya.

Musenyeri mukuru w’Umutaliyani akaba n’unenga bikomeye Papa Francis yaciwe muri Kiliziya Gatolika, nkuko byavuzwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.

Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka ‘schisme’) nyuma y’imyaka myinshi atavuga rumwe bikomeye na Papa Francis.

Musenyeri Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83, ukomeye cyane ku bya kera, mbere yasabye Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.

Musenyeri mukuru Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.

Mu 2018, Carlo Maria Vigano yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na Karidinali wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akananirwa kugira icyo abikoraho. Vatican yahakanye icyo kirego.

Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basobanura ibintu uko bitari mu by’ukuri, anenga inkingo za Covid-19 ndetse avuga ko hariho umushinga w’ubukungu wo ku rwego rw’Isi ndetse urwanya abakristu w’Umuryango w’Abibumbye n’andi matsinda. Izo ngingo zombi zisanzwe zigarukwaho n’abemeza ibintu bitari ukuri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.

Iryo tangazo rigira riti: “Nyir’icyubahiro cyinshi cyane Carlo Maria Vigano yahamwe no kurenga ku itegeko ryo kwitandukanya”. Iryo tangazo ryongeyeho ko yaciwe muri Kiliziya Gatolika.

Mu gusubiza abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X rwahoze rwitwa Twitter, iryo tegeko teka rimuca yohererejwe mu butumwa bwa ’email’ yaritangaje ndetse agira ati: “Ibyo nitiriwe nk’icyaha kimpama ubu bigiye ku mugaragaro, byemeza Ukwemera Gatolika mpamya byuzuye”.

Mu kwezi gushize, Musenyeri mukuru Vigano yarezwe kwitandukanya na Kiliziya Gatolika no kutemera Papa Francis. Icyo gihe, yanditse ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter ko ibyo ashinjwa abifata nk’icyubahiro.

Akoresheje izina bwite rya Papa ukomoka muri Argentine, yagize ati: “Mpakanye ndetse namaganye amahano, amakosa, n’ubuhakanyi bya Jorge Mario Bergoglio”.

Papa Francis yishyize mu bibazo n’abanyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, mu ngingo zirimo nk’izijyanye n’abatinganyi no guharanira uburenganzira bw’abimukira.

Mu mwaka ushize, yagize icyo akora ku wundi umunenga cyane ukomeye ku bya kera, ubwo yirukanaga Musenyeri w’Umunyamerika Joseph E Strickland wo muri Leta ya Texas, nyuma yuko uyu yari yanze kwegura amaze gukorwaho iperereza (BBC).

Vatican yaciye muri Kiliziya Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano unenga Papa Francis.

Related posts

Abatwifuriza inabi bakwiye kumenya ko atari bo baturemye ‘Perezida Kagame’.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yasabye abasirikare gukora akazi kabo neza bativanze muri Politike.

N. FLAVIEN

FC Barcelona yasabye Marcus Rashford kuzamura imibare niba yifuza gukomezanya nayo

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777