Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubuzima Umutekano

DR Congo: Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Ahitwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu batanu bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’umwe mu mitwe yitwaje intwaro yo muri ako gace kayogojwe n’intambara.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo gikorwa ivuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ku bakozi bayo no ku batuye ako gace muri rusange.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rikanasomerwa imbere y’abanyamakuru i Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko zibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi bije nyuma yuko abantu batanu bishwe muri Sheferi ya Bwito muri iyo Teritwari mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, harimo bane bakorera Sosiyete sivile yo muri iyi Teritwari n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Aba bishwe ubwo bari bavuye mu nama yari yahamagajwe n’Ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego rwa Teritwari ya Rutshuru.

Ibi byemejwe na Patrick Ricky Paluku, uhagararariye ishyirahamwe ADDH (Association des Défenseurs des Droits de l’Homme) muri Teritwari ya Rutshuru

Undi utashatse ko izina rye rimenyekana kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye Ijwi rya Amerika (VOA) ko gucecekesha abaharanira uburenganzira bwa muntu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Imitwe itungwa agatoki kuba ikomeje kuzengereza abaharanira uburenganzira bwa muntu irimo M23, CMC Nyatura, Mai-Mai n’abandi bose bahurijwe hamwe na Leta ya DR Congo bakitwa ‘Wazalendu’.

M23 ariko ntibikozwa, ahubwo igashinja CMC Nyatura, Mai-Mai na Wazalendu kuba ari bo bibasira icyo gice cy’abaturage. Ariko ibivugwa na M23 biterwa utwatsi na Jules Mulumba, umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendu yashyizwe hamwe na Leta muri ako gace.

Hagati aho abanyamakuru bakorera mu duce turimo imirwano mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru na bo ntiborohehewe. Ibi byateye Radiyo zitandukanye gufunga imiryango bagahungira mu mujyi wa Goma n’ahandi hagaragara umutekano.

Kuva aho imirwano yuburiye mu Burasirazuba bwa DR Congo hagati ya FARDC na M23, Teritwari ya Rutshuru yakomeje kuba indiri y’ubwicanyi bw’abaturage.

Mu cyumeru gishize, abarenga 10 biciwe ahitwa Bungushi aho kugeza n’ubu impande zose zitana ba mwana kuri ubu bwicanyi bw’abasivile.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zananiwe kugarura amahoro n’umutekano muri aka gace/Photo Internet.

Related posts

Ruhango: Abantu 10 muri 239 bafatiwe kuri Kanyarira basanzwemo Covid-19.

N. FLAVIEN

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe

N. FLAVIEN

Abasirikare badasanzwe ba DR Congo baryamiye amajanja hafi y’ibirindiro bya M23

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777