Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ingabo za DR Congo zateye u Rwanda zisubizwa inyuma shishi itabona.

Ahagana saa kumi n’igice z’igitondo (4h30), kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zinjiye ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na DR Congo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba zitangira kurasa ku bashinzwe kurinda umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF rivuga ko abasirikare bagize icyitwa ‘Section’; ni ukuvuga hagati ya 12 na 14 binjiye ku butaka butagira nyirabwo “the No Man’s Land” cyangwa “Zone Neutre” hagati y’u Rwanda na DR Congo ku mupaka wo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, zitangira kurasa ku bashinzwe kurinda umupaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirabasubiza ngo ni ko gusubirayo shishi itabona.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ahagana saa kumi n’imwe na 55 z’igitondo (05h54), Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zagarutse kureba aho hantu habereye ibyo mu rwego rwo gushaka gusibanganya ibimenyetso.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo nta wakomeretse cyangwa ngo aburire ubuzima muri iki gitero cya FARDC. Igisirikare cy’u Rwanda, RDF kikaba cyahise gisaba Itsinda ry’Abasirikare bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, EJVM kugera ahabereye iki gikorwa cy’ubushotoranyi kugirango bagire amakuru y’impamo ku byakozwe na FARDC.

Si ubwa mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishotoye u Rwanda kuko ari kenshi abasirikare bayo bagiye bambuka imbibi bakarasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda. Mu gihe cya vuba kandi, mu Karere ka Rubavu, indege y’intambara ya DR Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri zose, gusa ku nshuro ya gatatu ho iraswa na misile za RDF z’ubwirinzi bwo mu kirere, gusa ku bw’amahirwe igwa i Goma aho yazimijwe na MONUSCO.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda, RDF
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zateye u Rwanda muri Rusizi.

Related posts

Ni iyihe mpamvu ituma abasaga 200 ku kwezi basaba guhindurirwa amazina mu Rwanda?

Gakenke: Ikorwa ry’umuhanda Biziba-Ruhanga ryawugize mubi kurusha uko wari umeze utarakorwa.

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yari itegerejwe i Kigali ntikije.

N. FLAVIEN

1 comment

Niyo Elysée February 15, 2023 at 4:36 PM

Abakongomani bafite ikibazo cyo kugumya bashotora intare yisinziriye kbsa

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777