Madame Oda Gasinzigwa wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akanahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.
Uyu ni umwe mu myanzuro ikubiye mu Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 31 Mutarama 2023 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Mu bihe bitandukanye Oda Gasinzigwa yagiye ahabwa inshingano zitandukanye. Mu mwaka wa 2016, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ayobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza abantu ahari ishyamba rya Gishwati mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ndetse anakora mu Bigo by’imari( Banks) mu gihe cy’imyaka igera ku munani.
Nyuma gato y’umwaka wa 1994, yagiriwe icyizere mu bihe bitari byoroshye, ahabwa kuyobora Akarere ka Kacyiru ubu kagiye muri Gasabo kugeza mu mpera za 2005.
Nyuma yaje guhabwa akazi mu Bunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi ashinzwe ubukungu n’igenamigambi.
Oda Gasinzigwa agiye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora asimbuye Prof Kalisa Mbanda witabye Imana tariki 13 Mutarama 2023 mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize urupfu rutunguranye.
