Rachel Nyiramandwa, umukecuru w’imyaka 110 akaba inshuti magara ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Ukuboza 2022, azize uburwayi.
Uyu mukecuru Nyiramandwa, yari atuye mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, akaba ari mu bakuru bagaragaje uburyo Perezida Kagame yahaye icyerekezo gikwiye Igihugu cy’u Rwanda.
Mukecuru Nyiramandwa yitabye Imana ku myaka 110 y’amavuko, akaba atabarutse agifite imbaraga kuko no mu gihe cya vuba yakunze kugaragara ahantu Perezida Kagame yabaga yagiriye uruzinduko no kwiyamamaza muri Nyamagabe.
Uyu mukecuru yagaragaje uburyo yanyuzwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame yita ku batagira kivurira n’abageze mu zabukuru by’unwihariko, aho na we yubakiwe ndetse akanahabwa inka imukamirwa ndetse ikanamufasha mu masaziro ye, ndetse agakamira n’abaturanyi.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, by’umwihariko ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamagabe, muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yamusuye iwe mu rugo baraganira, aramuririmbira, yongera kumubwira ko amukunda cyane kandi amusabira kuzaramba.
