Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2021-2022.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu masomo y’uburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta ari 47 379, abatsinze ni 44 818 bangana na 94.6%.
Mu mashuri ya Tekinike, abakoze ibizamini bya Leta ni 21 227, abatsinze ni 20 752, bahwanye na 97,8%.
Ni mu gihe mu mashuri nderabarezi (TTCs), abakoze ibizamini bose ari 2895, abatsinze bakaba 2892, bangana na 99,9%, ijanisha rigaragaza ko mu nderabarezi hafi ya bose batsinze ikizamini kibahesha impamyabushobozi zabo zizatuma bajya gukora umwuga bigiye.
Aya manota yatangajwe kuri uyu wa Kane, yari amaze igihe kigera ku mezi hafi ane ategerejwe, gusa ngo bikaba bisaba igihe kugirango aboneke nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, Madame Irere Claudette yabivuze, akemeza ko bagiye gukora ibishoboka ku buryo igihe amara kigabanuka n’ubwo ngo bitoroshye.