Ingabo za Leta ya Ethiopia zatangiye ubufatanye n’iza Leta ya Eritrea mu kurwanya inyeshyamba za TPLF zo mu Ntara ya Tigray zimaze igihe zidacana uwaka na Leta ya Addis Abeba.
Itangazo ryashyizwe hanze n’inyeshyamba za TPLF, rivuga ko zagoswe n’ingabo za Ethiopia zifatanyije n’iza Eritrea dore ko Intara ya Tigray ikora kuri Eritrea mu Majyaruguru ya Ethiopia.
Hashize iminsi micye imirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF nyuma y’amezi atanu y’agahenge.
Imirwano yubuye tariki 24 Kanama 2022 ndetse TPLF ivuga ko imaze iminsi isukwaho ibisasu n’indege z’ingabo za Ethiopia mu gace ka Amhara kari mu Majyepfo ya Tigray. Ethiopia nayo ishinja izo nyeshyamba kuyishotora igaba ibitero mu Burengerazuba bwa Tigray.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko bigoye kumenya ukuri kw’amakuru ava muri Tigray kuko nta tangazamakuru ryemerewe kuhagera kandi imirongo y’itumanaho ikaba idakora neza.
Iyi ntambara yatangiye mu 2020 imaze gukura mu byabo abaturage babarirwa muri za miliyoni. Ni imirwano yavuye ku kwivumbura kw’abatuye Tigray n’ishyaka ryabo TPLF ryamaze imyaka igera kuri 30 riyoboye Ethiopia kugeza mu 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yajyaga ku butegetsi.
Akijya ku butegetsi, Abiy Ahmed yatangiye gukora impinduka zabangamiraga inyungu z’abakomoka muri Tigray bari biganje mu butegetsi no mu zindi nzego za Leta ndetse bamwe bavuga ko ashaka kubaheza ku byiza byose by’Igihugu ari nabyo byatumye bayoboka iy’imirwano.
