Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Karongi: Perezida Paul Kagame yasabye impinduka mu mudugudu yasanzemo ubukene.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi kwihutira gukemura ikibazo cy’imibereho itameze neza y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi.

Yabibasabye kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 ubwo yasuraga uruganda rw’icyayi rwa Rugabano ruherereye mu Murenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi.

Hafi y’urwo ruganda niho hari Umudugudu w’Icyitegererezo watujwemo imiryango 364 y’abaturage bari batuye mu manegeka mu bihe byashize.

Uwo mudugudu Umukuru w’Igihugu yawunyuzeho yerekeza kuri urwo ruganda abona hari ikibazo cy’imibereho ku bawutujwemo.

Ati: “Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza […] mpanyuze nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Ukuntu nabonye bameze ntabwo ari ko bakwiriye kuba bameze, nabonye hagaragaramo ubukene”.

Yasabye abayobozi kwihutira gukemura icyo kibazo kuko abo baturage batujwe kugira ngo imibereho yabo ibe myiza.

Ati: “Ntabwo nifuza kubona abanyarwanda bameze kuriya. Abayobozi bo muri aka karere no muri iyi ntara n’abandi bo mu zindi nzego, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi mbikubwiye kenshi n’ahandi ntabwo nshaka kubibona, ndashaka kubona abanyarwanda mugerageza gufasha bagatera imbere nabo bakiteza imbere”.

Yavuze ko abaturage bose bakwiye kuba bakeye bafite ibibatunga mu buzima bwabo.

Yavuze ko azagaruka kureba ko imibereho yabo yahindutse, yibutsa abayobozi ko icyo babereyeho ari ugukorera abaturage kugira ngo batere imbere nkuko tubikesha Igihe.

Uwo mudugudu bawubakiwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga (NAEB) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Perezida Paul Kagame mu Karere ka Karongi.

Umudugudu w’icyitegererezo uvugwamo ubukene.

Related posts

Manzi Thierry yaraye afashije Al Ahli Tripoli gutwara igikombe cya Shampiona.

KALISA

Karongi: Umugore we yanze ko batera akabariro ahitamo kwiyambura ubuzima.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777