Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

DR Congo: Imirwano ikomeje guca ibintu mu birindiro bya RED Tabara.

Nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Burundi ukomeje kwigamba ibitero byagiye bigabwa ahatandukange mu Burundi, byabaye ngombwa ko Ingabo z’u Burundi zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhiga bukware uyu mutwe n’ubwo akenshi zagiye zibihakana.

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avugako igitero ku nyeshyamba cyagabwe mu birindiro bya RED Tabara biri ahitwa mu Masango ho muri Groupement ya Kigoma n’iya Bijombo muri Teritware ya Uvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’inyeshyamba za RED Tabara, Patrick Nahimana, ndetse n’umwe mu miryango itegamiye kuri Leta uharanira amahoro n’iterambere muri Kongo.

Ni kenshi byavuzwe ko Ingabo za Leta y’u Burundi zambutse umupaka zikajya kurwanya RED Tabara ziyisanze ku butaka bwa Kongo, gusa igisirikare cy’u Burundi cyagiye gihakana cyivuye inyuma ko kitinjiye ku butaka bwa Kongo.

Kuri ubu ariko bisa nk’aho byamaze kuba nk’ibimenyerwa kuko bigaragara muri raporo y’inzobere za ONU/UN ko icyo gisirikare (igisirikare cya Leta y’u Burundi) kiri muri Kongo.

Related posts

Nyabugogo: Yamanutse mu igorofa ya gatanu ahita apfa

Christian Hakorimana

Abana basambanywa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango bakomeje kwiyongera.

NDAGIJIMANA Flavien

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment