Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Miliyari 103Frw zigiye gushorwa mu kubaka Ibitaro bya Ruhengeri bizaba ari mpuzamahanga.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero [asanga miliyari 103Frw] , azafasha mu gusana no kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri mu Ntara y’Amajyaruguru, ku buryo bizaba biri ku rwego mpuzamahanga.

Ni amafaranga u Rwanda rwagurijwe n’Ikigo cy’Abafaranga gishinzwe Iterambere, AFD [Agence Française de Développement], isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Kigali mu Rwanda, ku wa 30 Ukwakira 2023 ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yari yitabye Abadepite kugira ngo abasobanurire ibijyanye n’iyo nguzanyo u Rwanda rwahawe.

Yavuze ko ayo mafaranga miliyoni 75 z’Amayero, u Rwanda ruzayishyura ku nyungu ya 0,25% mu gihe cy’imyaka 15 itangira kubarwa nyuma y’imyaka itanu.

Muri rusange umushinga ugamije kongera no kunoza serivisi z’ubuvuzi no kubugeza ku batuye Intara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko uretse kuba umushinga warahawe izina ryo gusana ariko ubundi ikizakorwa ni ukubaka bundi bushya nubwo inyubako zose zizubakwa mu kibanza gisanzwe gikoreramo ibitaro.

Mu bice by’ingenzi bigize uyu mushinga, harimo kubaka inyubako igeretse, harimo igihande cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kirimo ibitanda 220 n’imashini zagenewe kwakira abana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitageze.

Hazubakwa kandi inyubako y’ibagiro ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rigizwe n’ibyumba bine, ishami ry’ubuvuzi bushingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y’uburwayi.

Hazaba kandi hari ibitanda 43 bitangirwamo ubuvuzi bw’indembe z’abakuru n’abana, serivisi zo kwakiriramo indembe, ibyumba by’isuzumiro bifite ibitanda 130 by’abarwayi basanzwe n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi bitaro kandi bizaba bifite ibyumba 100 by’imbagwa. Muri rusange ibi bitaro bizagurwa, bihabwe ubushobozi haba mu bikorwaremezo, ibikoresho ndetse na serivisi nshyashya.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ubushobozi bwo kwakira abarwayi bw’ibi bitaro buzava ku bitanda 320 bukagera ku bitanda 550.

Ati: “Ibitaro kandi bizubakirwa ubushobozi ku buryo n’abaganga, abigira ubuganga bazajya bahigira, bahitoreza umwuga. Bizagira ibyumba byo ku rwego rwo hejuru birimo za MRI, ibyuma bisuzuma umutima n’ibindi. Bikaba rero bizashyirwa ku rwego mpuzamahanga.”

Abaturage bari babitegereje kuva kera.

Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80, bigaragara nk’ibishaje cyane kandi bitajyanye n’urwego biriho.

Gusaza kwabyo kunagaragarira mu bikoresho bimwe na bimwe, harimo iby’ibanze bikenerwa n’ababigana bahakeneye serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’ibyo abaganga ubwabo bifashisha.

Si mu bikoresho n’inyubako zishaje gusa, kuko ubwabyo ari na bito ugereranyije n’umubare w’abo byakira, basaga 5,000 buri kwezi, baba baturutse mu turere twiganjemo aka Musanze, Burera na Nyabihu.

Ibyo bibazo byose, biza mu bihungabanya imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bw’ibyo bitaro, ku kigero kiri hejuru ya 50%, nk’uko byigeze gutangazwa n’Umuyobozi wabyo.

Abadepite bavuga ko gusana ibi bitaro bizafasha mu kugabanya cyangwa kurandura burundu ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi bwari buhari.

Depite Murekatete Marie Thérèse yagize ati: “Ababyeyi benshi wasangaga bari hasi, ari ikibazo gikomeye. Ikindi ni ugushima cyane kuko uyu mushinga uje gusubiza ibibazo byari bihari.”

“Buriya ibitaro bya Ruhengeri byegereye imipaka ibiri, uwa Congo n’uwa Uganda. Ntabwo hivurizaga Abanyarwanda gusa, ngira ngo n’abo muri ibyo bihugu bazaga badusanga kubera serivisi nziza y’ubuvuzi itangirwa mu Rwanda.”

Depite Murekatete yavuze ko Musanze ari akarere k’ubukerarugendo, bityo hari hari ikibazo gikomeye cy’ahantu ba mukerarugendo bivuriza iyo baje kuhasura.

Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko hari hashize igihe kirekire, Perezida Kagame yemereye abaturage ibi bitaro bityo bikaba byari ikibazo gikomeye kuba ibitaro bitarubakwa. Ati: “Ni ibitaro bikeneye gusanwa vuba.”

Depite Mussolini Eugene yagize ati: “Akarere ka Musanze ni agace k’ubukerarugendo ndetse hari n’ikibuga cy’indege gishobora kugwaho uwo mukerarugendo wagize ikibazo, ariko aho kugira ngo atekereze kuba yaza i Kigali kwivuza, ibi bitaro bya Musanze bikwiye kuba byazamurirwa urwego ku buryo byafasha mukerarugendo wagirirayo ikibazo.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko kuba ibi bitaro bifite umwihariko w’ahantu biherereye ari ibintu byatekerejweho mu kuzana uyu mushinga wo kubizamura bikajya ku rwego rwo hejuru kuko mu byitezwe harimo kongeramo abaganga bari ku rwego mpuzamahanga.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko inyigo yamaze gukorwa ndetse amafaranga yarasinywe icyari gitegerejwe ari uko Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ubundi hagakurikizwaho gutanga amasoko ku buryo hari icyizere ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha (2024), ibitaro bizahita bitangira kubakwa. (Igihe)

Imwe mu nyubako z’ibitaro bya Ruhengeri itangirwamo ubuvuzi rusange (medecine interne) iri mu zubatswe hambere/photo internet.

Related posts

ADEPR: Karamuka wiyita impirimbanyi y’Itorero yareze RGB kuko ngo yishe amategeko nkana igashyiraho Komite nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

Umwana w’imyaka 14 yakatiwe igihano cy’imyaka ibiri kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Urubyiruko rwagaragaje imbogamizi mu mishinga yagenewe kuruteza imbere

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment