Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Trending News

Misiri: i Luxor havumbuwe umujyi umaze igihe kuruta indi muri Africa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Mata 2021, itsinda ry’abashakashatsi n’abahanga mu by’amateka-muntu ryavumbuye umujyi bivugwa ko waba umaze imyaka 3000, ukaba wari umurwa mukuru w’ubwami bwa Amenhotep III wayoboye Egiputa mu mwaka wa 1391 mbere ya Yesu/Yezu.

Ni mujyi wahawe izina rya “Rise of Aten” wavumbuwe muri kirometero 250 uvuye mu mugi wa Luxor ukorerwamo ubushakashatsi ku byaranze amateka-muntu n’ibikoresho byo hambere ha Afurika cyane cyane ay’igihugu cya Misiri .

Dr Zahi Hawass ukuriye itsinda ry’abashakashatsi bakiri gukusanya byinshi kuri uyu mujyi wari ihuriro ry’abacuruzi inganda ndetse n’indi mirimo yari ifitiye ubwami bwa Egiputa akamaro, yatangaje inshamake kubyo ubushakashatsi bumaze kugeraho ariko kandi avuga ko hakiri n’ibindi bakiri gukorera inyigo zimbitse bitewe n’ibimenyetso bishya biri kugenda bivumburwa.

Dr. Zahi Hawass uyoboye ubushakashatsi bwavumbuye uriya mujyi

Ati: “wari umujyi munini kandi ukomeye, umujyi w’ubucuruzi, inganda n’ubukorikori byari bitunze ubwami bwa Egiputa yo hambere aha. Ni umujyi wabayeho mu mwaka isaga 1300 mbere ya Yesu/Yezu.”

Ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi birerekana ko uyu mujyi wari ugizwe n’amazu akomeye yubatswe mu ibyondo ( Amatafari), inkuta zayo zifite uburebure bwa metero 10 z’ubuhagarike, ibyumba byuzuyemo ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa muntu umunsi kuwundi nk’inkoko, ibijyo, indyankwi, ibyuma byifashishwaga mu bucuzi n’ibindi. Hasanzwe kandi na bimwe mu bikoresho by’imitako nk’imikufe, imiringa, impeta ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu mikino gakondo y’icyo gihe.

Mu bindi byasanzwe aho hantu hafite ubunini buri hagati ya hegitari 5 na 8 harimo inzu yatekerwagamo imigati bigaragara ko yagaburirwaga imbaga nyamwinshi yabaga yiriwe mu mirimo y’ubukorikori n’ubucuruzi ya buri munsi.

Ikindi cyatahuwe n’imibiri (Amagufa) y’abashyingurwaga mu buryo bw’icyo gihe bigaragara ko  ibice bimwe na bimwe byagiye bizimangatanga kubera kumara igihe mu butaka.

Dr. Zahi Hawass akomeza agira ati: “ Ahasanzwe imibiri y’abashyingurwaga icyo gihe haragaragara imibiri y’abantu ariko idafite bimwe mu bice bigize umubiri, gusa byinshi kuri ibi tuzakomeza kubicukumbura kuko bigaragara ko babaga bashyinguwe koko”.

Ibisigazwa by’imibiri y’abari batuye uwo mujyi mu myaka 3000 ishize.

Ubu ubu bushakasatsi kandi bwagaragaje ko abari batuye muri uyu mujyi baje kwimukira mu mujyi wa Amarna,  ho mu majyaruguru. Gusa impamvu y’iri yimurwa ntiramenyekana n’ubwo hakekwa ko yaba ari indwara y’icyorezo cyangwa andi makuba yaba yari yibasiye abari bahatuye.

Abandi bashakashatsi bagaragaza ko Amarna ari umujyi wubatswe n’abami bazwi mu gisekuru cy’abafarawo (Phalaon) bivuze ko baba barashatse guhanga umugi mushya ugendanye na politiki nshya y’aba bami bazwiho ubuhanga (Strategically built city), bikaba n’intandaro yo kuziriririza umujyi ushaje hagambiriwe bakawibagiza abaturage.

Uyu mujyi ubaye igikorwa cya kabiri cy’ubushskashatsi ku mateka yo hambere cyane kivumbuwe vuba aha muri iki gihugu nyuma y’imva nini ya Tutankhamun yavumbuwe na Betsy Bryan, umushakashatsi wo muri John Hopkins University mu mwaka wa 2020.

Inkuta z’amazu ziracyahagaze nk’aho ari itongo ry’imyaka mike ishize
Zahi asanzwe akora ubushakashatsi ku byaranze amateka ya muntu hambere aha.

Related posts

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

NDAGIJIMANA Flavien

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

NDAGIJIMANA Flavien

U Buhinde bwohereje icyogajuru cyabwo cya mbere ku Izuba.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Ignacius April 10, 2021 at 6:29 AM

Hhh ariko nubwo nize Histoire na Geo ibi sinumva icyo biba bivuze pe! Kuvumbura umujyi umaze igihe bivuze iki? Ese ubwo uba usanzwe utazwi kd ari umujyi?? Munsobanurire mwe mwize mubyumva.

Reply

Leave a Comment