Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Umubiligi Tim Mirlier niwe wegukanye agace ka Gatatu

Mu irusiganwa ku magare rya Tour de France, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2021 hakinwe agace ka gatatu, agace kegukanwe n’Umubiligi Tim Mirlier, Van Der Poel agumana umwambaro w’umuhondo

Ku munsi wa 3 w’irisiganwa ku magare rya mbere ku isi rya Tour de France, abasiganwa uko ari 180 bagurukiye mu mugi wa Lorient berekeza Pontivy (Pondi) ho mu ntara ya Brettagne (Brettany). Ni agace kegukanwe n’Umubiligi ukinira ikipe ya Alipecin-Fenix Tim Mirlier w’imyaka 28.

Uru rugendo rufite intera y’ibirometero ijana na mirongo inane na bibiri na metero magana acyenda (182,9KM), rwasabye Tim Mirlier wegukanye aka gace ka gatatu igihe kingana n’amasaha ane umunota umwe n’amasegonda makumyabiri n’umunani (04h01’28”) kugirango ahige bagenzi be 179 bamuherekeje mu rugendo rw’amateka ye akomeye yakoze kuri uyu munsi.

Matthieu Van der Poel yagumanye umwambaro w’umuhondo (Yellow jersey) afite guhera kuri iki cyumweru twasoje, nyuma yo kuba yaje ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’agace ka gatatu kakinwe uyu munsi kuko yanganyije ibihe na Tim Mirlier wegukanye aka gace.

Ku rutonde rusange, Matthieu Van Der Poel aracyayoboye kuko amaze gukoresha ibihe bingana na 12h58’53”, agakurikirwa na Julian Alaphilippe arusha amasegonda 8, mu gihe ku mwanya wa 3 hari Richard Carapaz uri inyuma ho masegonga 31.

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazahaguruka Redon ho mu majyaruguru y’uburengerazuba berekeza ahitwa Fougeres mu mugi wa Rennes, aho bazasiganwa ku ntera y’ibirometero ijana na mirongo itanu na metero magana ane (150,4KM). Ni gace kiganjemo imirambi n’ahamanuka.  

Matthieu Van Der Poel mu mwambaro w’umuhondo iminsi 2
Alaphilippe Niwe wabaye umukinnyi mwiza (80PTS)
Uka bagiye bitwara mu byiciro bitandukanye
Urutonde rusange

Related posts

Nkongwa idasanzwe ikomeje kwibasira ibigori iteye impungenge.

NDAGIJIMANA Flavien

Ngororero: Shisha Kibondo ikura abana mu mirire mibi yahindutse Shisha Bwana ku bwo kugwa neza abagabo.

NDAGIJIMANA Flavien

Mugisha Moïse yakoze impanuka y’igare muri Tokyo Olympics 2020.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment