Ubwo yari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubaka imihanda ireshya na kilometero 300 ya kaburimbo yo ku rwego rw’Igihugu n’indi y’imigenderano hagamijwe koroshya ingendo.
Hari kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025 ubwo yagezaga ku nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kuva mu 2024-2029.
Dr. Justin yagaragaje ko u Rwanda ruzatera imbere mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi bizatuma umuturage arushaho kuzamuka mu bukungu.
Yavuze ko hazubakwa imihanda yo ku rwego rw’Igihugu n’imigenderano hagamijwe kunoza ibyerekeye gutwara abantu n’ibintu nk’uko tubikesha Igihe.
Yagize ati: “Hazubakwa hanasanwe ibilometero birenga 300 by’imihanda ku rwego rw’Igihugu, byongeye kandi ibilometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano bizakorwa mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.”
Biteganywa kandi ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizatezwa imbere, umusaruro ubukomokaho ukaziyongera ku rugero rwa 50%.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yavuze ko hazongerwa imihanda igamije gufasha abakora ubuhinzi n’ubworozi n’ubundi bucuruzi kugeza umusaruro ku masoko.
Ati: “Hazatezwa imbere itwarwa ry’abantu n’ibintu hifashishijwe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari byo bitangiza ibidukikije. Guverinoma izakomeza kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Ibi bizafasha cyane kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha abagenzi baba bajya cyangwa bava mu kazi.”
U Rwanda ruteganya ko ibyerekezo bya RwandAir biziyongera na ho abagenzi bayo bakazikuba kabiri kugeza mu 2029.
Minisitiri w’Intebe ati: “Mu rwego rwo gukomeza korohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga, biteganyijwe ko RwandAir izongera ingano y’imizigo itwara.”
Biteganyijwe ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera kizuzura mu 2027/2028 kikazatuma urwego rw’ubwikorezi bwo kirere rurushaho gutera imbere.
Umusaruro umuturage azinjiza uzava ku mpuzandengo y’Amadorali ya Amerika 1040 ugere ku Madorali arenga gato 1360 mu mwaka wa 2029.

