Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Umutekano

Uganda yafunguye ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yafunguye urujya n’uruza ku bantu n’ibicuruzwa ku mupaka wa Bunagana n’indi ihuza Uganda n’ibice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Umupaka wa Bunagana ku ruhande rwa DR Congo ugenzurwa na AFC/M23 kuva mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2022. Kuva icyo gihe, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga ubucuruzi bwakorwaga bwambukiranya uyu mupaka, igamije gusigasira umubano mwiza ifitanye na DR Congo n’ubwo bitabujije ko abantu bakomeza kuwifashisha.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025 yatangaje ko Perezida Museveni yategetse ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Bunagana n’indi yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 busubukurwa.

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwanyujijwe ku mwunganizi we, Col Chris Magezi, bugira buti: “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yavuze ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 igomba guhita ifungurwa. Iyo ni Bunagana, Ishasha n’indi.”

Igihe cyanditse ko Gen Muhoozi wafashe ikiruhuko cyo kudakoresha urubuga X, yakomeje ati: “Nta gikwiye kubuza abantu gucuruza. Tuzakora iperereza ku bayobozi bose bahagaritse ubu bucuruzi.”

Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi ashingiye ku ibwiriza rya Perezida Museveni, yasabye abayobozi b’abasirikare bose bakorera muri ibi bice byo ku mupaka kwemerera abantu bakambuka, bagakora ubucuruzi mu bwisanzure.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, umupaka wa Bunagana wafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi bo muri Uganda bahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, wari uherekejwe n’abashinzwe umutekano.

Bwana Bizimana yasuhuje abatuye i Bunagana, abasobanurira ko politiki idakwiye guhagarika ubucuruzi bukorwa hagati y’abatuye mu bihugu byombi, bityo ko ari yo mpamvu uyu mupaka wafunguwe.

Yagize ati: “Nejejwe n’iki gikorwa cyo gutuma abantu bongera gucuruza. Ibi twari twarabisabye kuko ubucuruzi ntaho buhuriye na politiki, abantu bifuza kubana, bagasangira ibyabo nta we ubahagaze hejuru kuko ni bo turi kuvunikira.”

Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, yashimye Museveni wafashe icyemezo cyo gufungura iyi mipaka, agaragaza ko umuyobozi mwiza nka we ashyira imbere abaturage.

Ati: “Mureke dushimire Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo yafashe cyo gufungura imipaka yose yo mu burasirazuba bwa DR Congo. Ibi bigaragaza ubuyobozi bufata inshingano, bugashyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.”

Icyemezo cya Perezida Museveni gisobanuye ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifunguye kuko uwa Goma, Bukavu na Kamanyola ikora ku Rwanda na yo isanzwe ikora.

Urujya n’uruza ku mupaka wa Bunagana rwari rwarahagaritswe na Uganda kuva M23 ifashe aka gace muri 2022.
Abayobozi bo mu karere ka Kisoro bafunguye ubucuruzi hagati ya Uganda n’ibice bigenzurwa na M23.

Related posts

Nyagatare: Abanyeshuri bakubise abarimu umwe bamukomeretsa mu mutwe.

N. FLAVIEN

Karongi: Bibukijwe ibyiza byo gukorana na Koperative Umwalimu SACCO.

Muntu Clarisse

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu misarane ya Paruwasi Katedarali.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777