Amizero
Ahabanza Politike

Sudan: Umutwe wa RSF wahuye n’igihombo gikomeye.

Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) wo mu gihugu cya Sudani ugizwe n’ingabo ziyobowe na Mohamad Hamdane Daglo uzwi ku izina rya “Hemetti” umaze amezi arenga 18 mu ntambara n’Igisirikare cya Sudani, wahuye n’igihombo nyuma y’aho umujenerali we, Abou Akla Kikel, wahoze ari umusirikare mukuru wayoboraga ingabo zizwi ku izina rya “Al-Jazira Shield” wari warinjiye muri RSF igihe intambara yatangiraga, abatorotse akinjira mu Gisirikare cya Sudani.

Abou Akla Kikel yinjiye mu gisirikare cya leta hamwe n”itsinda ry’abarwanyi 370 n’imodoka 70 bitwaje imbunda, ariko ingabo ze zibarirwa mu bihumbi. Ababikurikiranira hafi benshi bavuga ko kwitandukanya na RSF bishobora korohereza ingabo kwinjira muri Leta ya Al-Jazira (Sudani yo hagati).

RSF yagaragaje ko ibi ntacyo bishobora guhindura ku rugamba rwabo, nyamara biravugwa ko amakuru y’ingirakamaro afite kuri RSF, uko ikora n’ibikoresho ifite ngo ni nk’ “ikirombe cya zahabu” nyacyo ku gisirikare cya leta nk’uko tubikesha RFI.

Ibiganiro guhera mu mpeshyi 2024

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ibiganiro na Abou Akla Kikel kugira ngo yongere kwinjira mu gisirikare byatangiye mu mpeshyi ishize, mbere y’uko bishyirwa ahagaragara ku Cyumweru, itariki ya 20 Ukwakira. Intambara itangiye, umuyobozi wa RSF yamushinze ubuyobozi bw’ingabo ze muri leta ya Al-Jazira.

Kimwe na RSF, ingabo za “Al-Jazira Shield” ziyobowe na Abu Akla Kikel zashyizweho n’ubutasi bwa Sudani mu gihe cy’ubutegetsi bwa kera hagamijwe gushyigikira ingabo.

Iperereza ry’imbere

Byongeye kandi, Kikel ngo yari ari gukorwaho iperereza imbere muri RSF kuva nyuma y’urupfu, muri Nyakanga 2024, rwa Abderrahmane al-Bichi, wari umuyobozi mukuru wa RSF muri Leta ya Blue Nile.

Kuva Abou Akla Kikel yitandukanya na RSF, abantu be bari mu kaga. Ubu barimo guhigwa na RSF mu Mujyi wa Tamboul mu burasirazuba bwa Leta ya Al-Jazira.

Bamwe barafashwe, bakorerwa iyicarubozo rimwe na rimwe baricwa

Related posts

Kwita izina: Abana 20 b’Ingagi bagiye guhabwa amazina mu Kinigi.

N. FLAVIEN

Impungenge ni zose ku banyarwanda bakorera mu Mujyi wa Bukavu.

N. FLAVIEN

Ruhago Nyarwanda: Haravugwa iki ku isoko ry’igura n’igurisha?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777