Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yanyomoje amakuru ya Radio Okapi avuga ku bisasu byatewe muri Kibirizi bikica abasivile.

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yatangajwe na Radio Okapi y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, yemezaga ko abarwanyi ba M23 ari bo bateye ibisasu mu gace ka Kibirizi bigahiitana abasivile b’inzirakarengane ndetse bikanangiza byinshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Umuhuzabikorwa wa M23, bwana Benjamin Mbonimpa, yamaganye ibyatangajwe na Radio Okapi, ashimangira ko ibi ari ibinyoma bigamije kuyobya rubanda no gukomeza gusiga isura mbi abarwanyi ba M23.

Radio Okapi yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, abarwanyi ba M23 bateye ibisasu muri Kibirizi, TeritwarI ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigahitana abasivile babiri bikomeretsa abandi batatu.

Amakuru ya Radio Okapi akomeza avuga ko ibyo bisasu, byanasenye inzu eshatu z’abatutage ndetse byangiza  n’ibikorwaremezo nk’uko ngo babibwiwe n’inzego zishinzwe umutekano muri ako gace.

Ashingiye ku byatangajwe na Radio Okapi, Benjamin Mbonimpa yagize ati: “Ni gute M23 ubwayo yakwirasira muri Kibirizi kandi ari yo ihagenzura kuva mbere? Ibyo ni propaganda z’ubutegetsi bwa Kinshasa. Erega mwavuniye ibiti mu matwi no kumva ntimwumva”.

Yakomeje agira ati: “Ingabo za Kinshasa n’abambari bazo bazifasha barimo abacanshuro b’abarundi n’abazungu, SADC, Wazalendo n’abandi ziri gukora ibyaha by’intambara muri Rwindi na Kibirizi kugira ngo birukane M23.”

Ubutumwa bwa Benjamin Mbonimpa bunavuga ko agace ka Kibirizi kugeza ubu kagenzurwa na M23, bityo ko ibitero ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa byagabwe mu birindiro byabo n’ahatuwe n’abaturage ko kandi aribyo byasenyeye abaturage byica abasivile bagera kuri 2 bikomeretsa abarenga batatu.

Inkuru ya Minembwe Capital News ivuga ko ibyo bitero bya FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro, FDLR na SADC byatumye kandi abaturage bata ingo zabo bamwe bahungira mu bihuru harimo n’abahungiye i Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Imyaka igiye kuba itatu hari uguhangana gukomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa. M23 ikomeje kugaragaza imbaraga ku rugamba ari nako yirukana abo bahanganye, ikaba imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Teritware za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.  

Related posts

Euro 2020: Ubutaliyani bwahaye isomo rya ruhago Turukiya mu mukino ufungura irushanwa.

N. FLAVIEN

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

N. FLAVIEN

Agakono gashaje niko karyoshya imboga: Chris Paul yahesheje Suns insinzi mu mukino wa mbere wa Play Off

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777