Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubuzima

Nyuma yo kuburirwa irengero, birakekwa ko Perezida Tshisekedi yaba arembeye mu bitaro.

Ku Cyumweru taliki ya 07 Mata 2024 nibwo mu bitangazamakuru bimwe byo mu Bubiligi hasohotse amakuru yuko Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yaba yaje mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yahoo byanatangajwe ko yaba ari mu Bufaransa ariko byose biza kurangira bibaye ibinyoma. Kuri ubu amakuru ari kuvugwa ni uko ngo uyu mugabo yaba arembeye muri bimwe mu bitaro byo ku mugabane w’I Burayi.

Amakuru yatangiye gucicikana kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Mata 2024 avuga ko Perezida Felix Tshisekedi ngo yaba arembeye mu bitaro by’i Burayi, aje nyuma y’aho taliki 07 Mata 2024 Ikinyamakuru gikorera mu Bubiligi cyatangaje ko uyu president wa DR Congo yaje mu Rwanda mu ibanga rikomeye kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi ariko nyuma iki kinyanakuru cyaje kwivuguruza kivuga ko amakuru cyatangaje ntaho yari ahuriye n’ukuri.

Kuri uwo munsi kandi, ku mbugankoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto agaragaza Perezida Tshisekedi yurira indege, bivugwa ko yerekeje mu Bufaransa mu ruzinduko rwiswe urw’akazi ariko ntibyatangazwa mu buryo bwemewe na Leta. Ibi byatumye abaturage bamwe batangira kugira amakenga maze guhera kuwa Mbere tariki 08 Mata 2024, batangira kwandika amabaruwa asa nk’arangisha Perezida wabo kuko batazi agace yaba aherereyemo ku Isi, ibintu bagaragaje ko bibateye impungenge ndetse bakaba bataranatinye gusaba ko Igihugu cyayoborwa by’inzibacyuho.

Mu minsi ishize hatangiye kuvugwa ko ubuzima bwa President Tshisekedi butifashe neza akaba ari nayo mpamvu ngo atitabira inama zikomeye ndetse n’indi mihango mpuzamahanga cyane cyane ibihuza abakuru b’Ibihugu. Amakuru akaba avuga ko uyu Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yaba ari mu bitaro mu gihugu cy’u Bubiligi aho akomeje kwitabwaho n’inzobere z’abaganga kugirango barebeko ubuzima bwe bwamererwa neza.

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yayagerageje kubaza abashinzwe ubuzima bwa Perezida Tshisekedi ukuri kuri aya makuru, bahakana bivuye inyuma bemeza ko impamvu asiba inama zidafite aho zihuriye n’uburwayi, gusa abo mu muryango we ba hafi bo bakaba bahamya ko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora DR Congo muri manda ya kabiri nta buzima bwiza yongeye kugira nkuko byahoze kuko ngo hari n’aho yasubikaga kwiyamamaza cyangwa se akaba yakwiyamamaza ubona asa nk’umuntu unaniwe cyane.

Related posts

Filos Production Ltd yongeye guha amahirwe abaririmbyi bifuza gukora indirimbo z’amashusho.

N. FLAVIEN

Kwizera Olivier yarekuwe nyuma y’ukwezi mu gihome

N. FLAVIEN

Burera: Kwihengekera agakono no kurya mu tubari bivugwa ku bagabo biracyatiza umurindi igwingira mu bana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777