Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo (8h30), Inkuba yakubise zimwe mu nyubako za G.S Gihinga, inakubita abana bamwe mu biga muri iri shuri ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira uwo ihitana.
Amakuru dukesha Ukwezi avugako inyubako z’iri shuri rya G.S Gihinga, riherereye mu Kagari ka Budakiranya, Umurenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo, zakubiswe n’inkuba harimo abanyeshuri, bituma abagera kuri 30 bagira ibibazo byatumye bajyanwa kwa muganga.
Iri shuri risanzwe ryigwamo n’abanyeshuri kuva mu cyiciro cy’incuke (Nursery) kugeza mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye (Secondary).
Umwe mu barezi bakorera kuri iri shuri, yatangaje ko iyi nkuba yakubise abana bagera muri 30 bagahita bajyanwa kwa muganga mu gihe hari abandi bagizweho ingaruka n’iyi nkuba bagumye ku ishuri bakomeje kwitabwaho na bagenzi babo n’ubuyobozi bw’ishuri.
Amakuru aturuka muri iri shuri, avuga bamwe mu banyeshuri bajyanywe kwa muganga, bafashijwe bagahita bataha mu gihe hari abandi bakomeje kwitabwaho mu Bitaro bya Rutongo, aho bivugwa ko umwe muri bo ari we umeze nabi.