Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa ryizihije imyaka ijana rimaze, Perezida Xi Jiping aboneraho kwihaniza amahanga

Ibirori byo kwizihiza imyaka 100 CCP imaze ishinzwe

Mu mbwirwaruhame yamaze hafi isaha irenga, Perezida w’u Bushinwa Xi Jiping yabwiye imbaga yitabiriye ibi ibirori byo kwizihiza imyaka 100 ishize hashinzwe ishyaka rigendera ku mahame ya gikomunisite mu Bushinwa ari naryo riyoboye icyo gihugu, ko igihe cyo gukangwa no kugaraguzwa agati ku Bushinwa cyarangiye.

Xi Jiping yavuze ahagaze ku ibaraza hafi y’ifoto nini ya Mao Zedong washinze Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa anagaragiwe n’abayobozi b’ishyaka rya gikomununiste, baba ari abariyoboye mu myaka yatambutse ndetse n’abariyoboye kuri ubu.

Yagarutse cyane kandi ku mateka y’iri shyaka ndetse n’uruhare ryagize mu kugeza u Bushinwa aho buhagaze ubu mu rwego rw’ubukungu mu ruhando mpuzamahanga, anongeraho ko iri shyaka rizakomeza gusigasira ibyagezweho. Yagize ati: “U Bushinwa ntibuzigera bwemerera umuntu ku giti cye cyangwa se igihugu cy’amahanga kuza kubuvogera, kudukanga, kutugaraguza agati cyangwa kuduhindura abacakara. Ushaka gukora bene ibyo ajye yibuka ko amaraso ye azamenekera imbere y’Urukuta Runini rwubatse n’abaturage b’u Bushinwa kuri ubu barenga miliyari imwe na miliyoni 400.”

Mu magambo yuje kwigirira icyizere, uyu muyobozi yanibukije imbaga yari imuteze amatwi ko “u Bushinwa budashobora kubaho no gutengamara budafite iri shyaka, bityo ko ntawe ushobora gutandukanya iri shyaka n’igihugu.”

Iri shyaka rigendera ku mahame ya gikomunisiti ryatsinze intambara yo muri 1949, ari nabwo Mao Zedong yahise ashinga Repubulika ya Rubanda y’u Bushhinwa, aho yari afite intego yo gukura Abashinwa mu bukene bwanumaga muri icyo gihe. Kuri ubu, u Bushinwa ni ubwa kabiri mu bukungu ku rwego rw’isi ndetse binavugwa ko mu bandi bose bayoboye iki gihhugu, Xi Jiping ariwe muyobozi mwiza nyuma ya Mao Zedong.

Gusa ariko kandi nkuko Abanyarwanda babivuze, nta byera ngo de. Iyi sabukuru y’imyaka 100 iri shyaka ryizihije ije mu gihe u Bushinwa buri gushyirwaho igitutu cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi aho imikoranire yabwo n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Australia irimo agatotsi. Kuri ibi kandi haniyongeraho Politiki y’iki gihugu mu gace kacyo k’uburengerazuba ka Xinjiang ndetse n’uburyo iki gihugu kimaze igihe gishaka kwigarurira no kuyobora Hong Kong. Mu maso kandi ya bimwe mu bihugu by’amahanga, biracyabara ko u Bushinwa aribwo nyirabayazana ku cyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, cyahereye mu ntara ya Wuhan iherereye rwagati mu Bushinwa.

Uretse mu murwa mukuru Beijing n’ahandi hirya no hino mu gihugu habereye ibirori

Related posts

Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe abantu babiri inasenya inzu.

NDAGIJIMANA Flavien

Ku bufatanye na Caritas Kigali, Akarere ka Gakenke kiyemeje kurandura igwingira n’ibindi bibazo mu bana.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Abarokotse ibiza by’imvura bashinja Akarere ko kabigizemo uburangare [Video]

Leave a Comment