Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Minisitiri w’Ingabo yazamuye mu ntera abasirikare basaga ibihumbi 10.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Marizamunda Juvenal yazamuye mu ntera abasirikare barenga ibihumbi 10 bafite amapeti anyuranye.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ryo kuri uyu wa Kabiri rigaragaza ko abasirikare 137 bakuwe ku ipeti rya Warrant Officer II bahabwa ipeti rya Warrant Officer I, abasirikare 142 bakuwe ku ipeti rya Sergeant Major bashyirwa ku rya Warrant Officer II.

Iri tangazo kandi rigaragaza ko abasirikare 2,165 bakuwe ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major, abasirikare 3419 bakuwe ku ipeti rya Sergeant bahabwa irya Staff Sergeant, abasirikare 2,537 bahawe ipeti rya Sergeant bavuye ku rya Corporal mu gihe abasirikare 1,625 bahawe ipeti rya Corporal bavuye kurya Private.

Uku kuzamurwa mu ntera bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, kuje gukurikiye irindi zamurwa ry’abasirikare bakuru (officers) basaga 700 ryakozwe kuwa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023 na nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zisaga ibihumbi 10 zazamuwe mu ntera.

Related posts

Rubavu: Inzego z’umutekano zarashe igisambo cyari kimaze kwambura abaturage.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyamasheke: Wa mwarimu byari byaketswe ko yiyahuye bamusanze ku nshuti ye.

NDAGIJIMANA Flavien

Niger yafunze ikirere cyayo yirinda ibitero by’indege.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment