Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Trending News

Alain Boileau wa B&B hotels yegukanye agace ka gatatu ka tour du Rwanda (Amafoto)

Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alain Boileau yiyongeje agace ka Gatatu ko Nyanza-Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.

Boileau Alain ubwo yari amaze gukubita inshuro Quintero

Alan Boileau (B&B Hotels) yatwaye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021 kavaga mu karere ka Nyanza kagana mu karere ka Gicumbi ku ntera ya Km 171,6 akoresheje 4h23’57” mu gihe Vergara Bryan Sanchez (Team Medellin) yasubiye mu mwenda w’umuhondo (10h05’02”).

Alan Boileau (B&B Hotels) ni nawe watwaye agace ka Kigali-Huye (120,5km) kuri uyu wa mbere mu gihe Vargara Bryan Sanchez watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 (Kigali-Rwamagana) acyambaye umwambaro w’umuhondo kuko akiyoboye urutonde rusange akaba anaganya ibihe na bagenzi be 8 bamukurikiye.

Ku muhanda Nyanza-Kigali

Alan Boileau wari watwaye n’agace ka kabiri kasorejwe i Huye kavuye i Kigali, yavuye i Nyanza agendera mu gikundi, ariko mu bilometero bya nyuma mbere yo kugera i Gicumbi atangira gusatira Quintero Norena wayoboye isiganwa igihe kirekire.

Uyu mufaransa w’imyaka 21, yegukanye agace ka gatatu k’isiganwa ry’uyu mwaka akoresheje amasaha ane, iminota 23 n’amasegonda 57, ibihe yanganyije n’abandi 10 bamukuriye barimo Quintero (Terengganu), James Piccoli (Israel Start-up Nation), Brayan Sanchez (Medellin) na Eyob Metker (Terengganu).

Kamonyi berekeza Kigali

Kwitwara neza agakomeza kuba mu bakinnyi ba mbere, byatumye Umunya-Colombia Brayan Sanchez asubirana umwenda w’umuhondo ku rutonde rusange, akoresheje amasaha 10, iminota itanu n’amasegonda abiri dore ko Umba Lopez (Androni) wari uwambaye, yasizwe umunota n’amasegonda 54 uyu munsi.

Umunyarwanda wasoreje hafi kuri uyu wa Kabiri ni Muhoza Eric wabaye uwa 24, asizwe iminota ibiri n’amasegonda abiri na Alan Boileau. Kuri ubu nta Munyarwanda ukiri muri 10 ba mbere ku rutonde rusange ndetse Muhoza arushwa iminota itanu n’amasegonda 16 ku mwanya wa 27 naho Nsengimana Jean Bosco agasigwa iminota irindwi n’amasegonda 19 ku mwanya wa 29.

Benediction Ignite iri mu makipe atatu ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’uyu mwaka, isigaranye abakinnyi batatu gusa nyuma yo kuvamo kwa Areruya Joseph (ku wa Mbere) na Munyaneza Didier (uyu munsi) bose kubera gutobokesha amagare.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021 abasiganwa barahaguruka Kimironko ho mu karere Gasabo mu mugi wa Kigali berekeza mu karere ka Musanze Majyaruguru y’u Rwanda aho bazasiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 123,9KM.

10 ba mbere ku rutonde rw’agace ka 3
Urutonde rusange ku munsi wa 3

Related posts

Antony Blinken yahamagaye Perezida Kagame kuri telefoni.

NDAGIJIMANA Flavien

Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Undi musirikare wa DR Congo yishwe nyuma yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Ali Sisi May 4, 2021 at 4:48 PM

Nta munyarwanda ubayingayinga da! Cg Tugarure ba Ruhumuriza na Muzehe Bernard 🤣🤣

Reply

Leave a Comment