Amizero
Amakuru Imikino

Cycling : Tadej Pogacar yegukanye Tour de France 2021 ku nshuro ya 2

Umunya-slovenia Tadej Pogacar yegukanye isiganwa ku magare rya Tour de France ku nshuro ye ya 2 yikurikiranya, isiganwa ryazengurutse ibice bitandukanye by’iki gihugu mu gihe cy’iminsi 23 mu duce 21.

Ubwo hakinwaga agace ka 21 k’irushanwa Tour de France rimaze iminsi 23 rikinirwa mu bice bitandukanye by’Ubufaransa, kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, Umunya-slovenia Tadej Pogacar asoje ariwe uyoboye urutonde rw’abamaze gukoresha igihe gito, yakoresheje amasaha 82 iminota 56 n’amasegonda 36 ku ntera ya Kilometero 3414 na metero 400.

Ku rutonde Rusange, Tadej Pogacar ufite iri rushnwa ry’umwaka ushize akurikirwa na Jonas Vingegaard arusha igihe kingana n’iminota 5 n’amasegonda 20 (+5’20’’), mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Richard Carapaz urushwa n’uwa mbere igihe kingana n’iminota 7 n’amasegonda 3 (+7’03’’).

10 ba mbere ku rutonde rusange

Kuri iki cyumweru abasiganwa bari mu murwa mukuru Paris basiganwa agace kanyuma k’iri rushanwa , aho abasiganwa bavaga Château berekeza Champs elyse hafite intera ya kilometero 108 na metero 400.

Muri aka gace kanyuma (21), Umubiligi Wout Van Aert niwe waje ku mwanya wa mbere akoresha igihe kingana na n’amasaha 2, iminota 39 n’amasegonda 37, akurikirwa na Jassen Philipsen ndetse na Mark Cavendish, bose banganya ibihe.

10 ba mbere mu gace ka 21

Tadej Pogacar w’imyaka 22 yatowe kandi nk’umukinnyi mwiza ukiri muto (Best young player) ndetse anegukana umudari wo kuba ariwe mu kinnyi witwaye neza ahazamuka (Best climber) mu gihe Umwongereza Mark Cavendish w’imyaka 36 ariwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa agira amanota 33.

Ku kijyanye n’uko abakinnyi bagiye bakorera hamwe, ikipe ya mbere yabaye Bahrain Victorious ikurikirwa na EF Education NIPPO mu gihe ku mwanya wa 3 haza Jumbo Visma.

Wout Van Aert niwe wegukanye agace ka 21

Related posts

Ukraine: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa mbere runini mu Burayi rwafashwe n’abarusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwibuka29: Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abashaka guhitiramo abanyarwanda uko babaho[Video].

NDAGIJIMANA Flavien

Ntiduteze kuganira na M23, abo tuzasanga ari abanyekongo bazasubizwa mu buzima busanzwe “Tshisekedi”.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment