Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Wizzy Maker: Umuhanzi muto mu myaka, mukuru mu bikorwa agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Uganda [VIDEO]

Umwana muto umaze umwaka umwe gusa muri muzika, ku myaka 11 akomeje kugaragaza ubudasa mu bikorwa bye akaba amaze gukora indirimbo ku buzima bushaririye yanyuzemo ndetse ngo akaba yitegura gukorana indirimbo (Collabo) n’umuhanzi ukomeye wo mu Gihugu cya Uganda giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Umunyempano Irasubiza Straton ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Wizzy Maker, akomeje kugaragaza inyota yo kugera ku bikorwa bihambaye haba mu muziki ndetse no mu bindi. Uyu munyamuziki avuga ko hari igihe yagiye agerageza kuririmba ariko hakagira abamuca intege ariko ngo akomeza guhatana kugeza ubwo ku myaka 10 byemeye maze agatangira umuziki mu mwaka wa 2020.

Wizzy Maker avuga ko ngo n’ubwo abana n’ababyeyi be mu Karere ka Musanze, akenshi ibikorwa bya Muzika abikorera mu Mujyi wa Kigali. Gusa ngo ibi byose akaba abikora bitabangamiye amasomo kuko ku myaka ye micye, ari umunyeshuri mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1).

Mu kiganiro na Amizero Rwanda TV, Wizzy Maker wakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza (PLE) agatsinda neza n’amanota 9 yagize ati: “Umuziki ntabwo wandangaza kandi urabonako nsinda neza cyane. Naje mu Cyiciro cya mbere (Division I) ngira 9. Nzakomeza kwitwara neza kuko ngiye mu kigo cy’abapadiri, nzajya nkora Muzika mu biruhuko cyangwa se muri weekend mu rwego rwo kuruhuka kuko nanone igihe cyose utahora mu makayi”.

Yakomeje avuga ku mishinga afite imbere. Ati: “Hari byinshi ndi gutegura mfatanyije na management. Hari ibyo nakubwira ariko ibindi ni ibanga; urabona natangiye gusohora indirimbo, mfite gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Uganda ariko ntabwo namuvuga kuko biracyari ibanga, gusa iyi ngoma (indirimbo) izaba ari danger (izaba imeze neza). Mukwiye kumba hafi rero kandi ndabizeza ko nzakomeza umuco natojwe nkirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose byangiza”.

Wizzy Maker ashimira umuryango we wamwemereye gukora umuziki kandi ukaba umufasha kuri kimwe cyose yaba amafaranga, imodoka n’ibindi.

Uyu muhanzi utaragize amahirwe yo gukomeza kubona ababyeyi be bombi kuko muri Mata 2021 mama we yitabye Imana, avuga ko akimara kumubura(mama we) ubuzima bwahindutse maze ngo bikaba intandaro yo kwandika indirimbo ye yasohoye bwa mbere akayita ‘My Story’.

Nyuma yo gukora ‘My Story’, Wizzy arateganya ko muri uku kwezi kwa cumi(Ukwakira 2021) ashyira hanze izindi ndirimbo ebyiri z’amajwi n’amashusho.

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA WIZZY MAKER:

Related posts

Naomi Osaka yafunguye imikino Olempike ya 2020 iri kubera mu Buyapani (amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Basketball: IPRC Musanze yihaye intego ikomeye muri BKBNL iratangira kuri uyu wa gatanu

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyo ukwiye kwitaho cyane mbere yo gusomana byimbitse niba ubikunda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment