Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Naomi Osaka yafunguye imikino Olempike ya 2020 iri kubera mu Buyapani (amafoto)

Emmanuel Macro n’umufasha wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Dr Jil Biden bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino olempiki izakinwa nta bafana, abigaragambya bakumirirwa kure na polisi y’iki gihugu.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, i Tokyo mu buyapani yatangijwe ku mugaragaro imikino Olempiki izamara igihe kingana n’iminsi 18. Ibihugu bigera kuri 205 nibyo bihagarariwe n’abasaga ibihumbi 11 (11,000) baturutse ku migabane yose y’isi.

Igihangange mu mukino wa Tennis mu cyiciro cy’Abari n’abategarugori akaba anakomoka muri iki gihgu Naomi Osaka niwe wacyanye ndetse anasangiza abandi urumuri rucanwa muri iyi mikino (Right flame).

Uyu muhango wari uteguye neza ndetse ubereye ijisho mu buryo bw’amashusho, witabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo umwami w’abami w’ubuyapani Naruhito, umuyobozi w’umugi wa Tokyo Yuriko Koike, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro, ndetse n’umufasha wa perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Dr Jil Biden

Ubwo yari atanze ikaze ku basaga 2000 bari bitabiriye uyu muhango, perezida wa komite Olempike ku isi Thomas Bach yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’icyizere, yego ntibyagenze uko buri wese muri twe yari abyiteze ariko reka twese tubyishimire kuko twese [abagomba kwitabira irushanwa] turi hamwe”.

Iyi mikino yagombaga kuba umwaka wa 2020 iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid 19, izakinwa nta bafana nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo gikomeje guhitana benshi hirya no hino ku isi.

Ibi biri mu byateye bamwe mu batuye umugi wa Tokyo kwigaragambya basaba ko iyi mikino itakinwa kubera ko ngo hari benshi bagihitanwa n’iki cyorezo ariko leta za bimwe mu bihugu bikomeye [n’igihugu cyabo kirimo] zikaba zarirengagije ubuzima bwa benshi bari mu kaga zikemera kwitabira iyi mikino.

Iyi mikino igaragaramo ubudasa bw’imico y’ibihugu, uterere n’imigabane bitandukanye ifatwa nka kimwe mu bikorwa bike bihuza urunyurane rw’abatuye isi [world race and cultural diversity].

Ibi byagarutsweho na Seiko Hasimoto uyoboye iyi mikino y’uyu mwaka [Tokyo 2020 president], agira ati “Uko turi aha, uburyo dusabanye ndetse n’ubwubahane bituranga nbigaragaza icyerekezo cy’ahazaza h’isi. Ni urukomatanyo rw’ubumwe, ubudasa, amahoro no kwishyira ukizana kwa buri wese.”

Yakomeje agira ati “Imbaraga z’imikino, ni imvugo y’imbaraga shingiro z’urunyuranyurane ruduha agaciro.”

Imikino Olempike yatangiye gukinwa mu mwaka w’1894 itangijwe n’Umufaransa Charles de Coubertin (1837-1937), iyoborwa n’Umugereki Demetrios Vikelas (1835-1908) wabaye perezida wa mbere wa komite olimpike ku isi.

Ingengo y’imari y’iyi mikino muri uyu mwaka ingana na miliyari15 na miliyoni 400 ($15.4B) z’amadolari y’Amerika, angana na angana na miliyari 3 na miliyoni 300 ($3.3B) niyo yavuye mu baterankunga mu gihe asaga miliyari 5 na miliyoni 500 (($5.5B) azasubizwa abiganjemo abanyagihugu bari bamaze kugura tike zo gukurikirana imikino itandukanye hirya no hino.

Abaserukiye igihugu cya Cameroon
Kenya baserukanye imyenda izwi cyane nk’umwambaro w’abo mu bwoko bw’Abamasayi
Abaserukiye igihugu cy’u Rwanda
Korea y’amajyepfo bari mu masuti acyeye cyane
Abaserukiye igihugu cy’Ubuyapani
Abaserukiye leta zunze ubumwe z’Amerika (USA)
Urebeye inyuma uku ni Stade yari imeze

Related posts

Musanze: Kingdom School yarenze kuba ikigo ihinduka urugo kubera ubwitange n’ubupfura. “Ababyeyi”.

NDAGIJIMANA Flavien

Isinzi ry’abantu bitabiriye Misa ya Nyirubutungane Papa Francisiko i Kinshasa.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare 1000 b’u Rwanda bagiye gufasha Mozambique kwirukana inyeshyamba zayigometseho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment