Amizero
Amakuru COVID 19 Ubuzima

US: Hagiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu gushaka inkomoko ya COVID-19

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Joe Biden yasabye inzego z’ubutasi z’icyo gihugu kongera ingufu mu gushakisha inkomoko y’icyorezo gikomeje kugariza isi cya COVID 19 ndetse no kuba zarangije kumugezaho raporo bitarenze iminsi 90.

Ibi bije nyuma yaho izi nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari ziherutse gushyira hanze amakuru avuga ko bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi kuri virusi cya Wuhan mu Bushinwa bari batangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi budasanzwe guhera mu Kwakira 2019.

Perezida Biden yavuze ko yasabye inzego z’ubutasi ko hari ibyakwitabwaho mu iperereza, ariko by’umwihariko, hakaba hari ibibazo bigomba kubazwa guverinoma y’u Bushinwa. Uyu muyobozi kandi yanasabye inzego z’ubutasi z’igihugu cye gukoresha amakuru zahawe na laboratwari z’igihugu ndetse no gukorana bya hafi n’izindi nzego za leta zirebwa n’iki kibazo.

Mu nyigo iherutse gukorwa nizo nzego z’ubutasi, hari hagaragajwe ko hari inkomoko ebyiri zishoboka ku cyorezo cya COVID 19: iya mbere nuko yaba yarakomotse ku nyamanswa runaka, naho inkomoko ya kabiri ikaba ari uko yaba yaraje nk’impanuka mu byakorerwagga muri za labaratwari. Gusa ariko izo mpande zombi ngo nta bimenyetso bifatika bihagije biraboneka byo kwemeza inkomoko nyakuri y’icyorezo cya COVID 19.

Mu gihe rero u Bushhinwa bwo bugitsimbaraye mu kuvuga ko nta ruhare na ruto bufite mu nkomoko y’icyorezo cya COVID 19, Bwana Biden we yavuze ko guverinoma y’igihugu cye izakomeza gushyira igitutu ku Bushinwa, ikabusaba gukorera mu mucyo ndetse no gutanga amakuru n’ibindi bimenyetso byatuma inkomoko y’iyi ndwara imenyekana neza.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) yagiye hanze muri Werurwe uyu mwaka yo yari yagaragaje ko hari amahirwe make ko iki cyorezo cya COVID 19 cyaba cyaratewe n’ubushhakashatsi bwakorerwaga mu kigo cy’indwara ziterwa na virusi cya Wuhan. Iyi raporo yari yamaganiwe kure n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza, byavugaga ko ibogamye kandi idafite amakuru ahagije, dore ko itegurwa ryayo ryari ryagizwemo uruhare n’abashakashatsi 17 bari batanzwe n’ibigo bya leta y’u Bushinwa.

Urugamba rwo gushaka inkomoko ya COVID 19 ruzatuma isi itongera gutungurwa n’icyorezo nk’iki ngiki. Ku rwego rw’isi, COVID 19 imaze guhitana abarenga miliyoni eshatu n’igice, ni mu gihe mu Rwanda abamaze kwitaba Imana bazira iyi ndwara ari abantu 350.

CNN

Related posts

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

NDAGIJIMANA Flavien

Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 irakomeje mu bice bitandukanye.

NDAGIJIMANA Flavien

“Bagabo beza mutugurire cyangwa mutwubakire rondereza aho gutema amashyamba, muturinde ruhurura mutugurira ibigega”: Minisitiri Mujawamariya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment