Amizero
Amakuru Ubuzima

Umwana wesheje agahigo ko kuba ariwe wavukiye igihe gito akabaho aherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka avutse

Richard Scott William Hutchinson yavutse adashyitse dore ko yavukiye gusa amezi atanu. Uyu mwana yavutse afite amagarama atanageze kuri 500 ku buryo abaganga bamuhaga amahirwe ya 0% yo kubaho. Gusa nk’uko Abanyarwanda babivuze, iyakaremye ni nayo ikamena, uyu mwana aherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka avutse kandi rwose ni muryerye.

Nkuko bitangazwa na World Guiness Records, uyu mwana yaciye agahigo ko kuba ariwe ruhinja rwavukiye iminsi mike kurusha abandi kandi akabasha kubaho. Uyu mwana yavutse mbere ho iminsi 131, avukana amagarama 337 ku buryo ababyeyi bamufataga mu kiganza gusa. Yavukiye mu bitaro by’abana bya Minnesota biherereye muri Leta ya Minneapolis, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuvuka mbere y’igihe kuyu mwana ngo kwatewe n’uburwayi nyina yagize maze akurizamo kubyara umwana udashyitse.

Richard amaze igihe gito avutse/Photo World Guinness Records

Akimara kuvuka, ikipe y’abaganga bita ku bana bavutse igihe kitageze bihutiye kwegera ababyeyi b’uyu mwana aribo Rick na Beth Hutchinson ngo batangire kubateguze ko umwana wabo adashobora kubaho.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ababyeyi b’uyu mwana ntibari bemerewe kurarana nawe mu bitaro, ndetse nta n’abandi bantu bo mu muryango cyangwa incuti bari bemerewe kumugeraho. Ababyeyi ba Richard bakaba barakoraga urugendo rwa kilometero byibuze 388 buri munsi bajya kureba umwana wabo. Iki ni nacyo bavuga ko cyashoboje umwana wabo kunyura muri ibyo bihe bikomeye kuko ngo bamwerekaga urukundo kandi bakamuba bugufi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, amaze amezi 6 mu bitaro, Richard yarasezerewe maze atahana n’ababyeyi be mu rugo.

Richard yamaze amezi atandatu mu bitaro/Photo World Guinness Records

Dr Stacey Kern umwe mu baganga bakurikiranye Richard kuva yavuka yatangaje ko umunsi yasezerewe mu bitaro byari ibyishimo, kuko ngo ntawari warigeze atekereza ko bishoboka. Tariki ya 5 Kamena, uyu mwana nibwo yizihije isabukuru y’umwaka amaze avutse ari kumwe n’ababyeyi be bombi ndetse n’imbwa zabo eshatu.

CNN

Related posts

‘Never Again’ imvugo igomba kuba ingiro -Hakuziyaremye Soraya

Muntu Clarisse

Nyanza: Impanuka ya Fuso yahitanye abantu batatu.

Muntu Clarisse

Manzi Thierry yaraye afashije Al Ahli Tripoli gutwara igikombe cya Shampiona.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777