Season ya gatatu ya Filime Ikiriyo cy’urukundo ikinirwa mu Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Musanze, yamaze gusohoka, nyuma y’igihe kigera ku mwaka n’amezi arenga ane ikinwa aho izindi seasons ebyiri zabanjirije iyi zaryoheye abazirebye.
Umuyobozi w’iyi Filime, Mr Jean Gugu, ubwo yaganiraga na Amizero.rw, yavuze ko abarebye seasons zabanje bari bameze nk’abari mu rujijo, yungamo ko abazareba iyi season ya 3 bazaryoherwa cyane kandi bakagira ibihe byiza ku buryo ngo bazanakuramo inyigisho zitandukanye.
Filime Ikiriyo cy’urukundo, season ya mbere, yagize episode cyangwa uduce 24, iya kabiri igira 36, mu gihe umuyobozi yirinze gutangaza uduce tuzaba tugize season ya gatatu.
Season ya 3 isohotse nyuma y’urupfu rw’umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri Filime Ikiriyo cy’urukundo uherutse kwitaba Imana, uyu ni uwitwa Maneke. Gugu abajijwe niba urupfu rwa Maneke ntacyo ruzabangamira kuri filime, yagize ati: “muri rusange urupfu rwe rwaratunguranye kandi birumvikana ko rwatubabaje cyane. Kubangamira umushinga ntibyabura ariko filime yo ntabwo byatuma ihagarara”.
Yagarutse kuri ya mvugo ivuga ko nta muhanzi (umukinnyi) upfa, avuga ko izina rye rizakomeza gukina kugeza filime irangiye kandi ko icyubahiro akwiye azakomeza kugihabwa muri filime.
Filime Ikiriyo cy’urukundo, season ya 3 yamaze kugera hanze, yagaragayemo amasura mashya muri yo ariko amenyerewe muri Cinema nyarwanda nka Rugamba uzwi nka Tukowote muri Bamenya ndetse hakagaragaramo Uwase Redempta ku mazina ya Anneth, hakazaba harimo Dushime Anitha uzakina ari murumuna wa Cece ndetse hakaba harimo n’undi uzagaragara nk’umukozi wo mu rugo rwo kwa Maneke
Filime Ikiriyo cy’urukundo ni filime igaragaramo abarundikazi babiri, abakomoka muri Congo babiri ndetse n’umugande umwe, abandi bakaba ari abanyarwanda by’umwihariko benshi muri bo bakaba ari abo mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/12/IMG-20211206-WA0007.jpg)